issa
Ko hafatwa ingamba zigamije kugabanya impanuka zo mu muhanda, kuki zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi?

Oct 10, 2025 - 04:13
 0

senateri Evode Uwizeyimana yikomye cyane abanyamaguru bambuka umuhanda uko bashaka, batitaye ku matara agaragaza ibimenyetso (feux rouge)

Mu gihe impanuka zo mu muhanda zikomeje kugenda zihitana ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, Abasenateri basabye Ministeri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imihanda (RTDA) gushyiraho ingamba zikomeye kandi zihamye zigamije kugabanya ibi byago bikomeje kugaragara henshi yaba mu ntara ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, impanuka zihitana abantu zimaze kuba zigera kuri 719, ibintu byagarutsweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda , umutwe wa Sena , aba senateri bakavuga ko nubwo hari intambwe yatewe, hakenewe ibyemezo bifatika birambye.

Mu myaka itatu ishize, impanuka zihitana abantu zaragabanutse ziva kuri 7.9% ziigera kuri 6.8%, naho mu mwaka wa 2024, impanuka zihitana abantu zariyongereye ziba 751 z nk’uko byatangajwe na Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri wa MININFRA.

Dr. Gasore yavuze ko kugeza ubu ahantu 78 hagaragajwe nk’ahateza impanuka ari ho hagomba kwitabwaho, kandi ko ibimenyetso by’amarange yo mu muhanda, birimo ibigaragaza aho kunyuranaho no guhagarara, byamaze kugera kuri 80% bishyirwa mu muhanda , ndetse bizajya bivugururwa buri mwaka. 

Nubwo ibyo bikorwa bigenda bigerwaho, Abasenateri bashimye ibyo bikorwa ariko banagaragaza impungenge z’uko impanuka zidahita zigabanuka ku rwego rugaragara.

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko abaturage bagikeneye kwigishwa amategeko y’umuhanda, kuko hari abatarumva akamaro ko kuyubahiriza. Yatanze urugero rwa Nyabugogo, aho abaturage bambuka umuhanda batitaye ku matara yerekana ibimenyetso (feux rouge), ndetse avuga ko rimwe na rimwe aya matara amwe ajya yemerera abanyamaguru n’ibinyabiziga gutambuka icyarimwe, bikaba intandaro y’impanuka.

Ku ruhande rwa MININFRA, yatangaje ko uretse ingamba zisanzweho, hari gushyirwaho amatara yo ku mihanda yose  n’ibyapa bishya bizafasha mu kongera umutekano wo mu muhanda.

Abasenateri basabye ko izi gahunda zishyirwaho byihuse , kugira ngo impanuka zikomeze kugabanuka ku buryo bugaragara, bityo ubuzima bw’abaturage burindwe.

Oct 10, 2025 - 10:58