Kigali: Hateraniye inama mpuzamahanga iri kwiga ku ruhare rw’indangagaciro za kisilamu mu gushakira amahoro n’iterambere muri Afurika
Mu nyubako ya Convention Center iherereye mu Mujyi wa Kigali, hari kubera inama mpuzamahanga y’abahanga mu bya siyansi n’iyobokamana, yiga ku ruhare rw’indangagaciro za Kisilamu mu kwimakaza amahoro n’iterambere muri Afurika.
Iyi nama yitabiriwe n’abayisilamu barenga 200, barimo abasenateri, abadepite, abahagarariye ibihugu by’abo mu Rwanda, n’abavuga rikijyana baturutse mu mpande zitandukanye z’Afurika, yabaye kuri uyu wa Gatanfatu tariki 19 Nyakanga 2025.
Muri iyi nama, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yibukije ko mu ndangagaciro za Kisilamu harimo gukunda igihugu no kucyitangira igihe cyatewe. Yatanze urugero rw’uko intumwa y’Imana Muhammad (SAW), ubwo yirukanwaga i Maka, yahindukiye akavuga amagambo agaragaza urukundo afitiye umujyi w'iwabo wa Makah.
Yagarutse kandi ku mahame akubiye mu myitwarire y’umuyisilamu arimo kurwanya ruswa, akarengane, gukorera mu mucyo, no kubahiriza inshingano z’igihugu.
Mufti yanasabye abayisilamu kwitabira gukora umuganda, gutera ibiti, no kurengera ibidukikije.
yagize ati “Uteye Igiti cyangwa agakora umuganda aba atanze ituro Imana izabimuhembera. Kandi mwirinde kujugunya imyanda mu mazi, mu nzira no mu nsi y'ibiti abantu bugamamo izuba ,ibyo uzabikora azaba yikururira umuvumo w’Imana.”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’Umuyobozi w'ishyaka PDI, Hon. Sheikh Fazil Harerimana, nawe yatanze ikiganiro cyimbitse ku mahoro n’iterambere. Yagaragaje ko kwigisha ubumwe ari inshingano y’umuyoboke wa Islam, anenga abakoresha imyemerere mu kwimakaza amacakubiri.
Yagize ati “Ntabwo wabasha kugandukira Imana mu gihe wigisha amacakubiri n’urwango. Imana idusaba ubumwe, si urwango.”
Uhagarariye Foundation Mohammed VI, yashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Maroc ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’indangagaciro zihuriyeho.
Yagize ati “Isano Ubwami bwa Maroc bufitanye n’u Rwanda rishingiye ku bwubahane n’ubutwererane. Ibihugu byombi bifite imico bihuriyeho kandi Ubwami bwa Maroc bwubaha cyane iryo sano.”
Yavuze ko u Rwanda rwabaye isomo ku bindi bihugu bya Afurika, kuko rwashingiye ku muco warwo n’indangagaciro zarwo, bikaba byararugize igihugu gifite iterambere, umutekano, n’ubumwe bidasanzwe.
mu myanzuro yafatiwe muri iyinama harimo ko hagiye kubakwa ikigo cy'ubushakashatsi, ndetse hagiye no gutangira ubushakashatsi ku mateka ya Islam mu Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









