issa
Ntushobora gukemura ikibazo cya politiki ukoresheje imbaraga za Gisirikare - Brig. Gen Rwivanga

Sep 16, 2025 - 02:44
 0

Mu kiganiro yatanze ku Munsi Mpuzamahanga wa Demokarasi, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig.General Ronald Rwivanga yasobanuye impamvu zatumye abacanshuro b’Abanyeromania n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batsindwa ku rugamba.

Yagarutse ku makosa yabaye mu ntangiriro, avuga ko EAC yirukanywe maze hakazanwa SADC ngo ikoreshe imbaraga, 
Yagize ati "Ntushobora gukemura ikibazo cya politiki ukoresheje imbaraga. Ibihamya birahari,Si imibare igena insinzi".

Yatanze urugero avuga ko RD Congo yari ifite abarwanyi barenga 75.000, barimo ibihumbi 50 bya Wazalendo n’ibihumbi 25 by'aba Commando, bose bafite intego imwe yo kurimbura "group y'abantu bitwa  M23". Yongeraho ko habayeho no gukoresha abacanshuro b’abanya Romania, ariko nyuma u Rwanda rukabaha inzira bagataha iwabo.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda yakomeje anenga abavuga ko M23 yatsinze kubera ubufasha bw’amahanga, abibutsa ko ibi bihugu byose byari ku ruhande rwa Congo Kinshasa ariko bikaza gutsindwa.

Impamvu eshatu z’intsinzi ku rugamba

Yasobanuye ko mu gisirikare hose ku isi, hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma habaho intsinzi ku rugamba:

  1. Ibikoresho bifatika – ibikoresho n’ibindi bifasha mu ntambara.

  2. Moral component – imbaraga zituruka ku mpamvu n’umutima w’abarwana.

  3. Conceptual (tactical/ubuhanga) – uburyo bwo kurwana, amasomo, n’ubumenyi.

Yagize ati “Abanya-Romania bari bafite concept n’ibikoresho, ariko nta mpamvu yo kurwana bari bafite. Ni kimwe na Leta ya RD Congo, kuko ibyo bakoraga atari byo".

Yasoje ashimangira ko intambara idatsindwa  n’imibare y’abasirikare, ahubwo impamvu zituma urwana ari zo zitsinda intambara

Sep 16, 2025 - 08:28