issa
Milliyoni zirenga 100 zahawe urubyiruko rukora ubihinzi

Oct 25, 2025 - 09:38
 0

Imbuto Foundation yatanze miliyoni 100 Frw yo guhemba imishinga icumi y’urubyiruko ruri mu rwego rw’ubuhinzi, binyuze mu marushanwa yiswe “Imali Agri Business Challenge.” Buri mushinga watsinze waherewe miliyoni 10 Frw, nk’inkunga igamije gufasha urubyiruko kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe.

Mu batsindiye ibi bihembo harimo Kabagamba Yves Bernard, wavuze ko iyi nkunga igiye kumufasha gukuba inshuro eshatu umusaruro  bari basanzwe babona. yagize  Ati:

iyi nkunga izadufasha kugura ibikoresho by’ingenzi nk'imashini izadufasha gukuba gatatu umusaruro twabona

Murekatete Lydia, na we watsindiye miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda, yavuze ko agiye gukoresha ayo mafaranga mu kwagura umushinga yagize Ati:

tujyiye kwagura Green House twari dufite kujyira ngo dutange umusaruro urushijeho.

Umuyobozi Mukuru wungirije w'umuryango Imbuto Foundation, Umuhoza Anny Christa, yavuze ko iki gikorwa kitarangiriye aha, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rwo gushyigikira urubyiruko.

“Iki gikorwa ntikizarangirira hano. Tuzakomeza gukurikirana aba bahawe ibihembo kugira ngo tubafashe kubaka ubushobozi burambye. Gutangira business si ibintu byoroshye, ni urugendo rusaba ubufatanye .”

Na ho Tetero Solange, umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko, yashimangiye ko urubyiruko rugomba kwigirira icyizere no gutinyuka gutangira imishinga yabo.

“Urubyiruko rukwiye gushirika ubwoba no kwinjira mu bikorwa by’ubuhinzi byunguka. icyo tubasaba n'uko mwatinyuka mugatangira kwikorera kuko imirimo iriho si myinshi ku isoko"

Imbuto Foundation yatangaje ko iri rushanwa rya “Imali Agri Business Challenge” rizakomeza , hagamijwe kongerera ubushobozi urubyiruko ruri mu buhinzi, kurushaho guteza imbere umwuga w’ubuhinzi nk’umwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu.