Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yifatanyije n’Abanya Gatsibo mu muganda wo gutera amashyamba
Muri iki gitondo cy’umuganda rusange, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bazindukiye mu gikorwa cy’ingenzi cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kongera ubuso buteyeho amashyamba.
Ni umuganda witabiriwe n’abantu benshi barimo na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, aho yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo gutera ibiti by’ingeri zitandukanye bigamije kurwanya isuri no kongera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Abicishije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ibyishimo byo kwifatanya n’abaturage muri uwo muganda, aho yagize ati:
“Muri iki gitondo cy’umuganda, twazindukiye gutera amashyamba! Njye nifatanyije n’Abanya Gatsibo.”
Uyu muganda wo gutera amashyamba wabaye kuri uyu wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa cumi (Ukwakira), ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu gihugu hose, bigamije gushyigikira gahunda ya Leta yo kongera amashyamba mu Rwanda, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kurimbisha igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









