Sudan y’Epfo kwiyongera kw’ibitero gukomeje guhungabanya umutekano
Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo JMEC, yatangaje ko umutekano uhagaze nabi cyane mu bice bimwe na bimwe byo muri icyo gihugu, nyuma yo kwiyongera kw’imirwano kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza ubu.
Nk’uko byagaragajwe muri raporo nshya yashyizwe hanze na JMEC, ni uko umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba muke kubera imirwano ikomeje gusakara mu bice bitandukanye byo muri icyo gihugu mu gihe amasezerano yo 2018 yari yasinyweho n’ingabo za leta ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yateshejwe agaciro.
Iyo raporo ivuga ko ikibazo cy'umutekano muke muri icyo gihugu gikomeje gufata indi ntera aho kuri ubu kimwe cya kabiri cy’intara 10 zigize icyo gihugu zikomeje kugabwaho ibitero bikomeye n’imitwe yitwaje intwaro, bityo abatuye ibyo bice bakaba bakomeje gutaka basaba ubufasha.
JMEC yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano yari yabaye muri 2018 ryateshejwe agaciro n’imitwe yitwaje intwaro iyarenzeho igaba ibitero ku baturage ndetse ko kuri ubu hari uduce iyo komisiyo itakibasha kugeramo ngo ikore iperereza ku bari inyuma y’iyo mitwe yitwaje intwaro kugira ngo hagire icyakorwa imirwano ihagarare.
Ibi bibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego mu gihe mu mujyi wa Juba muri icyo gihugu urubanza rw’uwari Visi Perezida Riek Machar n’abamushyigikiye rukomeje kuburanishwa aho arimo ashinjwa kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero bikomeye ku baturage, mu by’ukuri ibyo bikaba ibintu byarushijeho gucamo ibice politiki y’icyo gihugu nk’uko bikomeje gutangazwa n’abanyapolitike bo muri icyo gihugu ku mbuga nkoranyambaga zabo.
JMEC, Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo, yavuze ko amasezerano y’amahoro yabaye ku nshuro ya kabiri ku wa 12 Mutarama 2021 hagati y’imitwe yitwaje intwaro ndetse na leta ya Sudani y'Epfo yari agamije gukemura ibyo bibazo by’intambara za buri gihe ko atigeze ahabwa agaciro kubera ko bamwe mu bayobozi bari bayasinyeho bahunze icyo gihugu mu gihe abandi bakuwe ku buyobozi.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir uri ku butegetsi muri icyo gihugu arimo ashinja n’abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kurenga ku masezerano n’amategeko y’ubutegetsi busangiwe, nyuma yo gushyiraho abantu 20 ku myanya y’abacamanza atabanje kugirana inama cyangwa ngo amenyeshe amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ngo nayo yamamaze abakandida bayo kuri iyo myanya.
Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu cya Sudani y’Epfo bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko leta y’icyo gihugu ari yo itubahiriza ibyari mu masezerano y’amahoro ya mbere yo muri 2018 mu gihe imirwano yo ikomeje gufata indi ntera.


Kinyarwanda
English
Swahili









