issa
MINAFFET yashyikirijwe impapuro z’abadipolomate boherejwe n’ibihugu byabo kubihagararira nka ba Ambasaderi

Mar 3, 2026 - 13:18
 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kayitesi, yakiriye kopi z’impapuro z’abadipolomate batatu bemejwe n’ibihugu byabo ngo babihagararire mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye ku mbere tariki ya 2 Werurwe 2026. 

Izo kopi z’impapuro zakiriwe ni iza Giles Cerutti watoranyijwe ngo ahagararire u Busuwisi mu Rwanda, Brig. Gen. Boubacar Diallo wa Mali na Victorino-Nká Obiang Maye wa Guinée Equatoriale.

Mu bijyanye n’imibanire y’ibihugu, Guverinoma runaka ihitamo umuntu ishaka ko azayihagararira mu kindi gihugu nka Ambasaderi, ariko igihugu yoherejwemo nacyo kigatangaza ko cyamwemeye cyangwa cyamwanze.

Iyo yemewe, ajya mu gihugu yoherejwemo, agashyikiriza Minisitiri w’Ububanyi w’Amahanga wacyo cyangwa undi muyobozi ushobora kwemezwa, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye.

Nyuma, mu gihe cyateganyijwe uyu mudipolomate noneho ashyikiriza Perezida cyangwa Umwami w’icyo gihugu impapuro z’umwimerere zimwemerera guhagararira igihugu cye.

Usta Kayitesi yakiriye Kopi z’impapuro za Giles Cerutti w’u Busuwisi

Usta Kayitesi yakiriye Victorino-Nká Obiang Maye wa Guinée Equatoriale

Usta Kayitesi hamwe na Gen. Boubacar Diallo wa Mali