RDC yatangaje umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo mu kuyobora OIF
Ku wa 27 Gashyantare 2026, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ku mugaragaro kandidatire ya Juliana Amato Lumumba ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie), ishimangira ko ari “amahitamo afite ireme” rizatuma Umuryango wa OIF urushaho kugira imbaraga, ubumwe n’ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Kinshasa, Guverinoma ya Congo yagaragaje ko kandidatire ya Juliana Lumumba igamije “gukomeza kubaka Francophonie iharanira inyungu z’abaturage, ishingiye ku bufatanye n’ubusabane hagati y’ibihugu bihuriye ku rurimi n’indangagaciro.”
Uyu mukandida ni muntu ki?
Juliana Amato Lumumba ni umukobwa wa nyakwigendera Patrice-Emery Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo wigenga. Izina rye rifite uburemere mu mateka ya Congo no muri Afurika muri rusange.
Nk’uko umwe mu bayobozi ba Congo yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo (ACP), “uburemere bw’amarangamutima n’akamaro k’izina, ubushobozi afite, ndetse no gushyigikirwa n’igihugu cyose bituma aba umukandida utanga icyizere gikomeye.”
Leta ya RDC ivuga ko Juliana Lumumba afite ubushobozi n’inararibonye byamufasha kuyobora OIF mu bihe bigoye, birimo ibibazo by’umutekano, iterambere rirambye, n’uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu miyoborere.
Ahatanye na Louise Mushikiwabo
Juliana Lumumba azahatana n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2018, kuko yatowe bwambere tariki 12 Ukwakira 2018, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu Ugushyingo 2022. Mandat ya kabiri ya Mushikiwabo izarangira mu Gushyingo 2026, kandi u Rwanda ruherutse kongera kumugirira icyizere, rumushyigikira nk’umukandida warwo mu matora ataha aho azaba ahatanira manda ya gatatu ndetse yanemeye kongera kwiyamamaza nyuma yo kubisabwa na bimwe mu bihugu bigize OIF.
Aya matora ategerezanyijwe amatsiko menshi, kuko azagena icyerekezo gishya cy’Umuryango wa Francophonie mu myaka iri imbere, mu gihe ibihugu biyigize bikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu, politiki n’umutekano.
Francophonie irifuzwa nk’umuyoboro wo kwihimura ku Rwanda
Kandidatire ya RDC isobanurwa nk’intambwe ya dipolomasi igamije kwihimura ku Rwanda bitabanye neza no kongerera igihugu ijambo rikomeye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Kinshasa ivuga ko ishaka Francophonie “ikomeye, ishyira imbere ubumwe n’ubwuzuzanye, kandi igakorera abaturage aho bari hose.” Ariko kurundi ruhande RDC itanze kandidatire mu rwego rwo gushaka guhangana n'u Rwanda kubera amakimbirane ibi bihugu byombi bifitanye ashingiye ku ntambara ya AFC/M23 leta ya RDC ivuga ko ari u Rwanda rwabateye.
Ibyemezo bya nyuma bizafatwa n’inama nkuru y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize OIF, aho hazarebwa ubushobozi bw’abakandida, gahunda zabo n’icyerekezo batanga ku hazaza h’uyu muryango.
Biteganyijwe ko amatora y'umunyamabanga mukuru wa OIF azabera mu nteko rusange ya Francophonie (Sommet des chefs d’État et de gouvernement) izaba mu Ugushyingo 2026 mu mujyi wa Phnom Penh, mu gihugu cya Cambodge.


Kinyarwanda
English
Swahili









