Kwibuka 31: Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje guhemberwa mu karere nk'uko byakozwe mu Rwanda

Apr 7, 2025 - 22:37
 0

Ibikorwa bitangiza Kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa 07 Mata 2025. By’umwihariko, mu Murenge wa Bumbogo wo mu karere ka Gasabo Umudugudu wa Masizi, abaturage baganirijwe amateka n’intandaro yo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse banagaragarizwa uburyo mu karere hari guhemberwa ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko byakozwe mu Rwanda.

Icyiganiro cyahawe Abitabiriye ibikorwa bitangiza kwibuka mu murenge wa Bumbogo byagarutse ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatuts mu Rwanda.

 Hagaragazwa kandi ko hatagize igikorwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo haba Jenoside kuko Abatutsi baho bakomeje kwicwa cyane cyane abo mu burasirazuba bw'iki gihugu.

Kuva Inkotanyi zahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwakomeje kugaragariza Umuryango w’Abibumbye n’amahanga yose ibibazo bibangamiye umutekano warwo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu karere, ubushotoranyi bubangamiye umutekano warwo ndetse n’ibikorwa bya Jenoside mu karere.

U Rwanda kandi ntiruhwema kugarahza ko ubwo bushotoranyi bubangamiye umutekano warwo ndetse n’ibikorwa bya Jenoside mu karere, bishyigikiwe na bamwe mu bayobozi mu bihugu bituranyi byarwo.

Uko amahanga yatereranye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi igashyirwa mu bikorwa mu 1994, ni ko n’uyu munsi areberera ingengabitekerezo ikwirakwira mu karere.

Hari kandi imvugo z’urwango zikwizwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo harimo Bitakwira Bihonahayi Justin, umukuru wa Wazalendo muri Kivu zombi na Kindu.

Ahanini Ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ikaba yarakwirakwijwe n'umutwe wa FDLR basize bakoze Jenocide mu Rwanda bagahabwa indiri mu cyahoze ari Zaire.

Kuva icyo gihe, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, baricwa bazira uko bavutse, bigakorwa Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zirebera ntizigire icyo zikora, ahubwo zikabashyigikira.

Ikigi gihugu kandi gifashwa n'Ububirigi bwahisemo gukomereza Jenoside mu burasirazuba bwa RDC, aho Abatutsi bicwa bangazwa kubera uko basa, bafatikanya na FARDC, FDRL, Abarundi, Wazalendo, bagamije gukomeza Jenoside ku Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Amajyepfo ndetse na Ituri.

Ubwoko bw’Abanyamulenge, batuye muri Kivu y’Amajyepfo bamaze imyaka umunani bicwa, bakaribwa n’abagenzi babo b’Abakongomani, ubutegetsi buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi burebera kandi bugashyigikira ubwo bwicanyi bw’indengakamere, bukorwa na Wazalendo, FARDC, Ingabo z’Abarundi, Abacacancuro n’Ababiligi.

Habyarimana Yuvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, kugira ngo agere ku mugambi we, yakoresheje igitangazamakuru rutwitsi kitwa Kangura cyasohoye inyandiko mu Kuboza 1990 yari irimo amategeko 10 y’Abahutu, yahamagariye Abahutu kwica Abatutsi.

Harimo kwirinda kugirana umubano n’amasezerano ayo ari yo yose, ko Abahutu batagomba kurongora Abatutsikazi, kutabaha akazi, kutinjiza Abatutsi mu ingabo z’igihugu, kudafatikanya n’Umututsi ubucuruzi n’ikindi gikorwa cyose.

Kutabaha imyanya ikomeye muri politiki, ubutegetsi, ubukungu, ingabo n’umutekano, inguzanyo muri banki, ibibanza byo kubakamo, amasoko, gukumirwa mu buzima bw’Igihugu.

Leta yakoresheje itangazamakuru ryigisha urwango rihamagarira Abanyarwanda kwanga Abatutsi, babahimbira umugambi wo gushyiraho ubwami bw’Abahima (Empire Hima-Tutsi) wo kwigarurira Akarere k’ibiyaga bigari).

Habyarimana yahaga amabwiriza Umugaba Mukuru ngo hakorwe ubusesenguzi bugamije kugaragaza umwanzi w’igihugu uwo ari we, hatangazwa inyandiko isobanura ko umwanzi w’igihugu ari Umututsi w’imbere no hanze  yacyo.

Uhereye icyo gihe kugeza ubu, ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo yari yaranduka burundu kimwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iyo turufu kandi n’iyo yakozwe na Leta ya Kongo Kinshasa kugira ngo bakore Jenoside ku Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibyo byakorwaga higishwa amacakubiri yerekanaga itandukaniro hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ko Abahutu babarizwa mu bwoko bw’aba bantou.

Naho Abatutsi babarizwa mu bwoko bitaga Hamite-Nilotique bafite inkomoko muri Etiyopia.

Na n’ubu iyo ngengabitekerezo ntiracika, niyo ikoreshwa na FDRL n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ubufatanye bwa Leta ya Congo na FDLR bumaze igihe, Leta ya Kinshasa ikaba ibaha intwaro, imyambaro n'izindi nkunga za Gisirikare.

Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, General Gakwerere Ezechiel umwe mu bayobozi ba FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe i Goma ashyikirizwa u Rwanda, akaba yari ari kumwe n'abandi barwanyi ba FDLR bambaye impuzankano za FARDC (Ingabo za Leta ya Congo).

Icyo n’igihamya cy’imikoranire hagati ya Leta ya Kongo na FDLR mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu mwaka wa 2018, 2019 na 2022 umutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu ishyamba rya Nyungwe, bihitana abantu batari bake.

Ku wa 19 Werurwe 2022, FARDC na FDLR barashe ibisasu mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bikomeretsa abaturage, byangiza imitungo yabo.

Ku wa 23 Gicurasi 2022, igitero cy’ibisasu cyaturutse muri RDC cyaguye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, gikomeretsa abaturage kinangiza ibikorwa remezo.

Ku wa 10 Kamena 2022, FARDC na FDLR barashe ibisasu mu Turere twa Musanze na Burera, bikomeretsa abaturage binateza umwuka mubi.

Ku wa 12 Ukwakira 2024, Leta ya Kongo yongeye gukaza igisirikare hafi y’umupaka w’u Rwanda, ishyiraho ibikoresho bikomeye n’utudege tw’intambara.

Muri Mutarama 2025 ingabo za FARDC na FDLR barashe ibisasu byinshi mu Rwanda bihitana abagera kuri 16, bikomeretsa 177 n’inzu nyinshi zirangirika.

Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ni isomo Abanyarwanda bigiyeho, ko ubumwe bwabo buruta ibyabatanya uko byaba bimeze kose.

Amahanga na yo yari akwiye kwigira kuri ayo mateka kugira ngo bishyire hamwe bubake ejo heza h’abatuye isi, itarangwamo Jenoside ku bwoko ubwo ari bwo bwose.

Apr 8, 2025 - 06:39

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.