RDC: I Walikale hoherejwe Umujenerali witezweho gushushubikana  M23

Mar 19, 2025 - 15:50
 0

Burigadiye Jenerali, Muhondosi Muyusa Constantin, ni we muyobozi wa region  ya 34 ya gisirikare(commandant de la 34ème région militaire), aho byitezwe ko agiye guhangana na M23, muri Kivu y'Amajyepfo by'umwihariko i Walikare.

Iyi region ya 34 Brig.Gen Muyusa ayoboye, yari isanzwe ifite ibirindiro mu mujyi wa Goma utarafatwa n’abarwanyi ba M23. Mu nama iherutse kubera i Kisangani  ku wa gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, yanzuye ko uyu generali ajya i Walikali aho imirwano ya FARDC na M23 irimo kwerekeza.

Gen Muyusa, mbere gato yo kuva i Kisangani, yarahiriyeko bazakomeza kurwanirira igihugu cyabo kugeza ku gitambo cya nyuma. Ni mu gihe agace agiyemo ka Walikale imirwano ikomeje kuhasatira ndetse abaturage benshi bakaba barahunze aho bamwe berekeje Kisangani.

Gen. Muhondosi Muyusa Constantin mbere y’uko aba komanda wa Region ya 34 ya gisirikare,  yanashinzwe  ubutasi mu karere ka 21 ka gisirikare n'aka 31.

Yitezweho guhashya M23, nyamara ubwo izi ntare z'isaramwe zafataga Umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, nawe ari mu baharwaniraga ariko ntibyamuhira we n’abagenzi birangira batsinzwe. Bamwe bakizwa n’amaguru abandi bafatwa matekwa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.