
Maj. Gen Vincent Nyakarundi na Maj Gen William Agyapong baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare
Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana (GAF), Maj Gen William Agyapong.
Aba bombi , baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati ya GAF na RDF.
Aba bayobozi b'Ingabo, bahuriye ku ruhande rw'Inama ihuje Abagaba bakuru mu Ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika (African Land Forces Summit -ALFS), irimo kubera i Accra muri Ghana kuva tariki 07 kugeza ku ya 10 Mata 2025.
Iyi nama yateguwe n'Ishami ry'Igisirikare cya Amerika muri Afurika n'Ingabo za Ghana, mu rwego rwo gusuzumira hamwe imbogamizi zugarije umutekano. Ni inama yitabiriwe n’abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka baturutse mu bihugu bitandukanye.