Maj. Gen  Vincent Nyakarundi na Maj Gen William Agyapong baganiriye  ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Apr 10, 2025 - 11:24
 0

Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana (GAF), Maj Gen William Agyapong.

Aba bombi , baganiriye  ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati ya GAF na RDF.

Aba bayobozi b'Ingabo, bahuriye ku ruhande rw'Inama ihuje Abagaba bakuru mu Ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika (African Land Forces Summit -ALFS), irimo kubera i Accra muri Ghana kuva tariki 07 kugeza ku ya 10 Mata 2025. 

Iyi nama yateguwe n'Ishami ry'Igisirikare cya Amerika muri Afurika n'Ingabo za Ghana, mu rwego rwo gusuzumira hamwe imbogamizi zugarije umutekano. Ni inama yitabiriwe n’abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka baturutse mu bihugu bitandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.