
Burundi: Inkambi y'Abanyekongo ikomeje kuvugwamo impfu bivugwa ko ziterwa n'inzara
Mu nkambi y’impunzi ya Musenyi iherereye muri Komini ya Giharo mu Ntara ya Rutana, iravugwamo impfu z'abana umunani b'abanyekongo bikavugwa ko bazize imirire mibi. Amakuru atangazwa na SOSmediaburundi, avuga ko aba bana bapfuye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Uhagarariye impunzi mu Burundi, avuga ko ibiribwa, cyane cyane bikungahaye kuri poroteyine ndetse n’intungamubiri za ngombwa, ari bike bityo abana bikabagiraho ingaruka zikomeye.
Aba bana akenshi ngo bibasirwa n’inkorora, impiswi, n'indwara z'ubuhumekero ari nazo zikunze kubahitana. Usibye kubura ibyo kurya, impunzi zivuga ko zitagira aho kuba, nta miti, cyangwa ibiryamirwa.
Umwe muri bo yagize ati: "Turimo gutabaza imiryango itabara imbabare. Turarambiwe."
Gusa ku rundi ruhande, hari abavuga ko abapfa baba bazize ubundi burwayi baba basanzwe bafite, ariko ntibahakana ko ikibazo cy'imirire mibi cyo gihari.