Umusirikare wa RDC yarasiye bagenzi be ku kibuga cy’indege na we arirasa
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashe bagenzi be batatu bari barinze ku kibuga cy’Indege cya Bangboka Kisangani.
Ku wa 12 Nyakanga 2025 uyu musirikare yasanze bagenzi be bari ku burinzi arasamo batatu, na we ahita yirasa.
Umusirikare wavuganye na Actualite CD yavuze ko “uyu musirikare [warashe] yagaragazaga ibimenyetso by’uburwanyi, mu buryo bwo gukumira ko hari ikibi cyabaho, umuyobozi we ahitamo kuba amufunze. Uwafunzwe byamubabaje cyane…arasa uwari ukuriye uburinzi ahita agwa aho, arasa n’undi wari ku ruhande na we ahita agwa aho.”
Uyu muyobozi kandi yarashe undi musirikare mu bari ku burinzi arakomereka bikomeye ahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare. Nyuma yaho ibikorwa by’uburinzi byakomeje uko bisanzwe ku kibuga cy’indege cya Bangboka Kisangani


Kinyarwanda
English
Swahili









