issa
Mumenye ko ubuvuzi bwa mbere umurwayi abona buhera ku kizere abagirira nk’abaganga — Dr Muhizi Charles

Feb 14, 2026 - 09:13
 0

Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri barenga 450 basoje icyiciro cya mbere muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye, mu bijyanye n’Ubuvuzi n’Imiti, ubwo barahiriraga kujya gutangira gukora imenyerezwa mwuga w’ibyo bize mu muhango uzwi nka White Coat.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, witabirwa n’abanyeshuri batandukanye, abayobozi b’iyo Kaminuza, abarezi, inshuti na bavandimwe b’abanyeshuri biga Ubuvuzi n’Imiti barimo barahirira kujya gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Karangwa Elias, umunyeshuri wiga Dermatology mu mwaka wa gatatu ibijyanye n’indwara z’uruhu, yabwiye UKWELITIMES ko anejejwe cyane no kuba agiye gutangira gushyira mu bikorwa ubumenyi amaze igihe ahabwa ndetse akanafasha abantu kwirinda kwandura indwara z’uruhu, ibintu avuga ko yahoze yifuza kuva kera.

Yagize ati “Hari inshuti yanjye kera yigeze kurwara indwara y’uruhu azana amabara mu maso; birambabaza, ariko icyo gihe ntabwo twari tuzi ko yari indwara mu by’ukuri. Ariko icyo nishimira ubu ni uko namenye ko iyo yari indwara, ndetse ubu nkaba nzi uko yandura, uko ivurwa n’uko yirindwa. Biranshimishije rero kuba ngiye kuba ntanga umusanzu wanjye ku byo maze igihe niga.”

Umwarimu akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo mu Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuforomo, Dr Muhizi Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abanyeshuri bagiye kujya mu imenyerezwa mwuga kwita ku kibajyanye bakarangwa n’imico myiza.

Yanabibukije kandi ko bagomba kurangwa no kwigirira ikizere bagakora neza bashyira mu bikorwa ubumenyi bamaze guhabwa.

Ati “Mugomba kurangwa n’imico myiza nka bana twatoje, ariko nanone mwibuke ko umuti cyangwa ubuvuzi bwiza bwa mbere umurwayi abona butangirira ku kizere akugiriye nk’umuganga.” 

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy’abaganga bake, ibintu abaturage bavuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima kubera kubura ubuvuzi ku gihe. Aba banyeshuri bagiye gutanga umusanzu bakaba bitezweho kugabanya icyo cyuho cy’abaganga bake.