issa
Kanombe: Muri EFOTEC hibutswe jenoside yakorewe abatutsi

May 25, 2025 - 16:13
 0

Mu ishuri ryisumbuye rya EFOTEC, riherereye i Kanombe mu Kerere ka Kicukiro, hibutswe ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko abari abarezi n'abanyeshuri baryigagamo.

Ni umuhango wabaye kuwa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025, ubimburirwa no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Abaturanyi b'iri shuri rya EFOTEC, bavuga ko ryabereyemo ubwicanyi ndengakamere bitewe n'uko ryari ryegereye ikigo cya gisirikare cya Kanombe n'urugo rwa Perezida Habyarimana Juvenal.

Muri uyu muhango, hatanzwe ubuhamya bw'abarokokeye muri iri shuri bagaragaza uko ubuzima bwari bwifashe muri icyo gihe cyane cyane ku bwicanyi bwakozwe n'ingabo zo mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Abakora muri EFOTEC, banagaragaje ko hari abarimu n'abanyeshuri benshi bo muri iki kigo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko batazi aho imibiri yabo iherereye, basaba abafite amakuru y'aho imibiri y'ababo iri kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uwitwa Uwimana Néhémie, yagize ati "Hapfuye abantu benshi cyane n'uko bari ahantu hatandukanye ku buryo tutazi imibiri yabo aho iherereye ari nayo mpamvu dusaba abafite amakuru kuyatanga kugira ngo dushyingure abacu mu cyubahiro."

Yongeyeho ko nyuma y'uko indege ya Habyarimana iguye, abasirikare bo mu Kigo cya Kanombe bahise batangira kwica abatutsi bo muri aka gace. Umunyeshuri w'imyaka 18 witwa

Nyamaganza Radia, we avuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro yabyungukiyemo byinshi.

Ati " Byatumye ndushaho kumenya amateka no kurushaho kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi no guhaganga n'abayipfobya."

Umuyobozi w’Ikigo cya EFOTEC, Tumukunde Monica, yasabye abafite amakuru y'ahiciwe abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati" Turasaba ko abafite amakuru y'ahiciwe abatutsi muri jenoside bayatanga maze imibiri yabo igashyingurwa mu cyubahiro kuko biruhura abarokotse ikindi tugasaba n'abarezi kwigisha abana kurwanya ingengabitekerezo kuko iri kugenda igaragara mu bana bato bavutse Jenoside yararangiye."

Yaboneyeho gusaba abafite amakuru y'ahiciwe abatutsi muri jenoside yakorewe abatutsi kuyatanga kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.