Kigali: Ubwoba ku bamesa amashuka yo muri ‘Lodge’
Byashoboka ko wigeze utaramana n’inshuti zawe, bakumva ubumenyi ufite bakakubwira ko uzi byinshi nk’amashuka yo mu nzu zicumbikira abantu, zikunzwe kwitwa ‘Lodge’.
Icyakora barabeshya kubera ko mu bintu bihumeka cyangwa ibinyabuzima Imana yahaye ubwenge amashuka atarimo ahubwo abayiyorosa n’abayamesa ni bo bazi ‘icyiza n’ikibi’.
Inzu zicumbikira abantu by’igihe gito abasirimu bakunze kwita‘lodges’ zikomeje kwiyongera mu Rwanda by’umwihariko mu duce tugenda dutera imbere.
Nubwo akenshi aya macumbi agenewe abifuza kuruhuka bagiye mu mirimo ya kure y’aho batuye, biragoye gutekana ubwiwe ko uwawe ari muri ‘lodge’ kubera ko iri zina ryumvwa mu buryo butandukanye.
Aya macumbi anaganwa n’abashaka kwinezeza mu buryo bw’umubiri [imibonano mpuzabitsina] bitabaye ngombwa ko bajya mu ngo zabo cyangwa se ahandi bazwi na benshi.
Uwayinjiyemo muri ubwo buryo we birumvikana ko atakubwira ibibera muri icyo cyumba, inkuru zaho zibarwa n’abamesa ibiryamirwa bikoreshwa muri ayo macumbi.
Abamesa ayo mashuka bishimira amafaranga bahembwa ndetse na za ‘Tips’ bahabwa iyo bitwaye neza bagatanga serivisi inoze ariko impungenge ni zose ku bwo kumesa ibiryamirwa birimo amashuka ajojoba amatembabuzi y’ibyishimo by’umubiri.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bagaragaza ko nubwo ifaranga rya serivisi batanga baribona nk’uko bikwiye, ngo bafite impungenge ko bashobora kwandura indwara zimwe na zimwe kubera ko ayo matembabuzi birirwa bakorakora batazi icyo ahatse.
Munyabarenzi Isaac Ukerera muri Lodge iherereye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo yagize ati “ Hari ubwo ujya kumesa nk’amashuka ugasanga bayanduje cyane kandi bya bindi bikabije ku buryo iyo ufite igikomere uba ufite ubwoba ko ushbora kuhandurira izindi ndwara zitandukanye.”
Umukobwa witwa Uwera, nawe ukora muri Lodge, yavuze ko nubwo akazi ke kamutunze ariko agakora by’amaburakindi kugira ngo abone icyamutunga.
Niyigira Damascene, na we ukora muri lodge iherereye hafi ya Cosmos mu Murenge wa Rwezamenyo,Akarere ka Nyarugenge, yemeza ko akazi ko kumesa amashuka y muri Lodge gasaba umuntu ufite umutima ukomeye.
Ati “ Utagira umutima ukomeye ntiwagakora kuko kugira ngo umuntu azane inkumi muri Lodge arike kwanduza ishuka biba bigoye cyane, hari n’ababa barimo kubikora ugashiduka ayo matembabuzi yashotse yageze no muri koridoro ukihutira kujya gukoropa kugira ngo bosi wawe atahanyura akabibona agahita akwirukana.”
Mu Rwanda kubera iterambere rigenda rigera henshi no gushakisha imirimo hirya no hino bituma abantu bava aho batuye, hakiyongeraho urwego rw’ubukerarugendo rutera imbere, amacumbi ni ikintu kiri kwaguka cyane dore ko akenshi ayo muri za Lodges aba ahendutse ugereranyije no mu mahoteli.


Kinyarwanda
English
Swahili









