issa
APR FC yatsinze bigoranye, Police FC bayereka umujyi! Uko imikino ya Shampiyona yagenze

Dec 26, 2025 - 18:16
 0

Ikipe y'ingabo z'igihugu, APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 13 wa Shampiyona y'u Rwanda.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025. Ikipe ya APR FC yari yerekeje mu karere ka Muhanga, yatangiye uyu mukino yataka cyane izamu rya AS Muhanga ndetse hakiri kare cyane iza gutsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Byiringiro Gilbert.

Ikipe ya AS Muhanga yakomeje kugenda yihagararaho kuko wabonaga APR FC irimo kuyataka cyane ndetse wabonaga nyuma yo kubona iki gitego cya mbere hari bujyemo n'ibindi kuko wabonaga AS Muhanga mu gice cya mbere irimo kugarira cyane.

Ku munota wa 30, APR FC yaje kubona igitego cya Kabiri gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara. Ni igitego cyabonetse kuri Koroneri yatewe neza Ouattara ahita atsinda igitego cya Kabiri. AS Muhanga nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, wabonaga ihise itinyuka ndetse itangira gukina umupira ubona ko nayo ishobora kubona igitego kimwe cyangwa ibitego bibiri.

Ku munota wa 90, AS Muhanga yatsinze igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Gedeon Samuel Foura. Ikipe ya AS Muhanga yakomeje kugenda ishaka igitego cya kabiri ariko bikomeza kwanga.

Ni APR FC yasoje uyu mukino ubona irimo kwatakwa cyane na AS Muhanga wabonaga ishobora gutsinda igitego ariko ba myugariro barimo Niyigena Clement n'umuzamu Ishimwe Pierre bakomeza kugenda bafasha iyi kipe.

APR FC nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 26 ifata umwanya wa Kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona nyuma ya Police FC ifite amanota 29. AS Muhanga yo yagumye ku mwanya wa 17 n'amanota 11.

Police FC yatsinzwe na Bugesera FC igitego kimwe ku busa. Ni Police FC yagerageje kwataka cyane Bugesera FC ariko kubona igitego biranga iza gukosorwa n'abasore ba Bugesera FC. Ni igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 87 gitsinzwe na Clement John, maze Police FC itaha nkuko yaje.

Indi mikino yabaye

Mukura VS 2-1 Marine FC 

Rutsiro FC 2-4 Gicumbi FC

Gasogi United 1-1 AS Kigali 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373