KNC yahaye ukuri abanyamakuru bavuga Gasogi United uko bishakiye
Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yahaye ubutumwa bukomeye abanyamakuru bavuga Gasogi United nabi abigereranya nko kuvuma uruhinja.
Mu gihe Gasogi United yitegura guhura na Rayon Sports ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, Perezida wa Gasogi United akomeje kugira bimwe agarukaho abona bishobora gutuma uyu mukino ikipe ye izakira utagenda neza.
Byakunze kuvugwa cyane mu gihe gishize iyo Gasogi United izakira ikipe imwe mu zikomeye ko KNC ashaka ikintu cyose akora cyatuma aryoshya uyu umukino bijyana nuko yifuza kuzabona abafana benshi kuri Sitade.
Ku munsi w'ejo hashize tariki 29 Nzeri 2025, Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles yagarutse ku banyamakuru amaze iminsi yumva bashaka kubuza abafana kuza kuri Sitade cyane ku mikino Rayon Sports izajya iba itari bwakire, avuga ko atari byiza ndetse babyihorera kuko atari ibintu bisa neza.
Ariko Kandi KNC yongeye no gukomoza ku bandi banyamakuru batandukanye ajyenda yumva bavuga nabi Gasogi United, yemeza ko kuvuga iyi kipe uko bishakiye atari byiza kuko ari imwe mu makipe afitiye akamaro abaturage b'u Rwanda urebye impano azamura ndetse abo bakinnyi bagafasha n'imiryango yabo.
KNC yaboneyeho no gusaba aba bantu bavuga nabi Gasogi United ko babyitondera kuko kuyivuga nabi ari nko kuvuma uruhinja kuko uba utazi icyo ruzavamo mu myaka iri imbere.
Yagize ati " Kuvuga Gasogi United nabi ni nko kuvuma uruhinja, mu byitondere."
Gasogi United yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Rayon Sports ku cyumweru. Ahasanzwe hagizwe ibihumbi 2, ahatwikiriye hagizwe ibihumbi 3, muri VIP hagizwe ibihumbi 7 naho muri VVIP hagizwe ibihumbi 15.


Kinyarwanda
English
Swahili









