issa
Munyakazi Sadate ahaye umukoro abayobozi ba Rayon Sports yemeza Milliyari azashora muri iyi kipe

Apr 3, 2025 - 09:40
 0

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports muri sezo ya 2019/2020, Munyakazi Sadate, yahaye umukoro abayobozi ba Rayon Sports ndetse yemeza ko azashora muri Rayon Sports Milliyari 5 mu myaka 3.

Ni ubutumwa Munyakazi Sadate yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twiter, avuga ko afite Milliyari 5 ziri ku meza zigomba gushyirwa muri Rayon Sports hazaba harimo n’ayo azahereza abafana kugirango abahanagure icyuya babize.

Aya mafaranga Munyakazi Sadate avuga ko afitiye Rayon Sports, yavuze ibyo azakoreshwa ndetse n’ibyo azagenderaho kugirango ayatange.

Yagize ati “ Ibahasha ya Milliyari 5 ishyizwe ku meza ariko hari ibizagenderwaho. Milliyari imwe izasaranganwa mu ma-fun club kugirango zihanagure ibyuya zabize. Milliyari imwe izishyurwa amadeni kugirango nirinde birantega. Milliyari 3 zizashorwa muri Murera mu gihe cy’imyaka 3, bivuze ko buri mwaka ni milliyari 1.

Fun Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane. Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za zahabu cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru.

Munyakazi Sadate yavuze kandi ko azashyiraho umurongo utishyurwa abafana bazajya batangiraho ibitekerezo bakava ku maradio.

Yagize ati “ Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma radio abarangaza. Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugirango ibe urutirigongo rwa Sports nyarwanda. Nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi milliyari 5 zizakora ibitangaza. Hazashingwa kandi indi mikino irimo Volleyball, BasketBall ndetse n’Amagare.

Nyuma y’imyaka 3, Murera izaba ijya gukina hanze igenda mu ndege ye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Busi kuko izaba ifite Busi yakataraboneka, imbangukiragutabara 2 ziyiherekeza aho igiye hose na Moto 2 zigenda imbere.”

Munyakazi Sadate yashyizeho ikitonderwa kuri ibyo byose azakora mu gihe yabona ubuyobozi bwa Rayon Sports, avuga ko ibiganiro by’ibanze nibiba bikagenda neza azahita atanga Milliyoni 100 zizifashishwa kugirango iyi sezo irangire.

Yagize ati “ Iki gikorwa kizagira agaciro kugeza tariki 25 ukuboza 2025, nshaka kuzizihiza isabukuru yanjye nkata umutsima n’abakunzi banjye bo muri Gikundiro turi mu Nyanja y’ibyishimo. Habayeho ibiganiro by’ibanze bitanga icyizere nahita nshyira muri Murera Milliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza Shampiyona. Murera itwaye igikombe iki kintu niyemeje cyazamukaho 20% naho itagitwaye yagabanuka 20%. Ngaho abarushanwa muze turushanwe.”

Ibi Munyakazi Sadate yatangaje bisa nkaho arimo gushaka kwigarurira abakunzi ba Rayon Sports bijyanye n’ibihe barimo byo kutishimira ikipe yabo itarimo kwitwara neza ndetse no kuba havugwamo ikibazo cy’amikoro.

Munyakazi Sadate akomeje gukora ikintu gisa no guhangana cyane n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho bijyanye ni uko bwamushyize inyuma mu bafata ibyemezo muri iyi kipe.

             Munyakazi Sadate ashaka gushora Milliyari 5 muri Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373