Ubuhamya bw'uwaretse uburaya nyuma yo kubyarana n'umugabo wasambanaga na nyina
Murekatete Claudina,ni umugore w'abana babiri ufite imyaka 35, wemeza ko yari amaze imyaka 14 akora uburaya ndetse yaburetse nyuma yo gufatira mu cyuho nyina aryamanye n'umugabo baryamanaga bakanabyarana.
Uyu mugore utuye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo,yemeza ko yahisemo kureka kwicuruza nyuma yo gusangira umugabo na nyina ndetse bakaza no kubyarana.
Avuga ko yatangiye uburaya mu buryo bweruwe afite imyaka 21 abikuye kuri nyina kuko yahoraga asambana n'abagabo batandukanye mu masoso ye kubera ko banararanaga.
Avuga ko nyina yambwiye ko nawe agomba kuba indaya kuko nawe aribwo bwari bumutunze cyane ko nawe atigeze abona amahirwe yo kwiga kugira ngo azabashe kubona ikimutunga bikaba aribyo bituma amurera agakura.
Yemeza ko kubera ubuzima bubi yakuriyemo byaje gutuma atakaza ubusugi ku myaka 15 gusa.
Yagize ati "Byose nabishyira kuri mama kuko niwe watumye mba indaya kuko n'abagabo benshi baryamanaga mbabona kubera ko rimwe na rimwe yaransohoraga iyo bwabaga butarira bagakora ibyabo naho iyo yabaga Ari nijoro babikoraga ndeba."
Yemeza ko no gutakaza ubusugi byaturutse kuri nyina igihe yigeze kumusiga wenyine Icyumweru kimwe mu nzu.
Ati "Yaransize haza haza kuza umusore aranshuka arampahira ndarya ndahaga nyuma tuza kuryamana uko."
Akomeza avuga ko nyuma yo gutwata inda yabaye mu buzima bubi cyane kubera ko atabashaga kubona icyo kurya ku buryo nyuma yo kubyara nyina yahise amugira inama yo kujya yicuruza nawe kugira ngo abashe gutunga uwo mwana we.
Akomeza avuga ko nyuma yo kubyara umwana wa mbere yatangiye uburaya mu buryo bweruwe.
Ati "Nyuma y'aho nabaye indaya butwi nderura nkajya njya no gutega."
Yonegeyeho ko yaje gusezera uburaya nyuma y'aho asanze nyina Ari gusambana n'umugabo Nabyaranye umwana wa Kabiri.
Ati " Naje kumbwira mama ko njya i Huye kandi ndarayo umugabo nari gusanga gahunda arayihindura ntashye nsanga papa w'umwana aryamanye na mama nijoro ndababara mpita nzinukwa uburaya."
Yakomeje avuga,ko ubu asigaye akora akazi ko koza mu mutwe abantu muri saloon de coiffure ndetse abayeho neza kandi adashobora gusubira mu buraya.
Yarangije agira inama abakora uburaya kubureka kuko nta cyiza cyabwo uretse guhuriramo n'ibibazo gusa.
THAMIMU HAKIZIMANA


Kinyarwanda
English
Swahili









