Dushaka gukora igitangaza! Taleb utoza APR FC yatangaje
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko iyi Saison igiye kuza bashaka gukora igitangaza ikipe ikagera mu matsinda.
Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino wa gishuti ikipe ya APR FC yanganyijemo na Gorilla FC ibitego 2-2. Ni umukino wabaye ku wa kabiri tariki 22 Nyakanga 2025.
Uyu mutoza yagarutse cyane k’uko yakiriwe mu ikipe ya APR FC, avuga ko yishimiye cyane abayobozi b’iyi kipe bitewe n’umutima mwiza bamwakiranye.
Yagize ati “ Ndumva meze neza cyane. Numva meze nk’uri mu rugo kubera uburyo nakiriwe neza n’abantu bafite indangagaciro nziza hano mu Rwanda, barimo abayobozi bakomeye nka General James Kabarebe, General Mubarak, General Deo na General Vincent. Ni abantu bakoze byinshi bikomeye kuri APR FC.”
Uyu mutoza yavuze kandi ko yatunguwe cyane no kubona uburyo APR FC imeze ariko anemeza ko APR FC iri mu makipe agaragaramo ubunyamwuga ndetse asanga n’igihugu cy’u Rwanda gifite umujyi mwiza kandi ufite isuku.
Abderrahim Taleb yavuze kandi ko intego ye atari ugutsinda gusa nkuko APR FC ibyifuza buri gihe ahubwo bigomba kuba yanakinnye neza abafana bishimye cyane.
Yagize ati “ Maze gutoza amakipe akomeye muri Afurika no mu marushanwa mpuzamahanga nka Champions League, igikombe gihuza ikipe z’Abarabu, Super Coupe n’andi. APR FC ni ikipe ifite intego yo gutsinda buri gihe, ariko njye intego yanjye si ugutsinda gusa, ahubwo ni ugutsinda binyuze mu buryo bw’imikinire bujyanye n’ibyo abafana bifuza.”
Yakomeje agira ati “Turimo gushaka uburyo twahuza imikinire myiza n’umusaruro. Abakinnyi bafite impano, kandi bafite ubushake bwo gukorera hamwe. Twatangiye imyitozo imaze iminsi 10-12, dukora kabiri ku munsi kugira ngo tubone imyiteguro myiza, haba mu myitozo ngororamubiri no mu rwego rw’imikinire.”
APR FC imaze kungukira iki mu mikino ibiri ya gushuti?
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yagarutse ku byo iyi kipe yungukiye muri iyi mikino 2 imaze gukina harimo uwo yakinnye na Gasogi United ndetse na Gorilla FC.
Yagize ati “ Turacyari mu gihe cyo kugerageza, ariko ndabona hari impano nyinshi ku bakinnyi ku giti cyabo. Nagerageje guhindura uburyo bakinagamo, kuko mbere bakoreshaga imipira miremire, ariko ubu turashaka gukina dufite sisitem isobanutse, guhera inyuma kugeza imbere.”
Uyu mutoza yemeje ko hari abakinnyi iyi kipe izarekura ariko bagende mu buryo bw’intizanyo ariko bakomeze gukurikiranwa aho bazaba bagiye.
Yagize ati “ Oya, ntabwo twagumana abakinnyi bose. Hari abato bazakenera umwanya munini wo gukina. Tuzabaha amahirwe yo kujya mu yandi makipe batijwe, ariko tubakurikirane, dukomeze tubahe imishahara kugira ngo bazagaruke bafite ubunararibonye. Bose bafite impano kandi bakunda APR FC, bityo bazakomeza kuba abakinnyi bacu.”
Taleb n’aba bakinnyi bashya baraza gufasha APR FC kugera mu matsinda?
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagarutse ku bakinnyi bashya iyi kipe yaguze, avuga ko basinyishijwe babanje kubareba ndetse ko bashingiye ku byo APR FC ikeneye.
Yagize ati “ Abo bakinnyi twabahisemo nyuma yo kubakurikirana igihe kirekire. Umunya-Côte d’Ivoire (William Togui) yigeze gukina muri Maroc, ndamuzi neza. Umunya-Burkina Faso (Memel Dao) ni umukinnyi muto ariko ukomeye, ukinira ikipe y’igihugu. Twabatoranyije hashingiwe ku byo APR FC ikeneye.”
Yagarutse kandi kuri we bwite niba intego APR FC ihorana zo kujya mu matsinda, azazigeraho uyu mwaka.
Yagize ati “ Mfite ubunararibonye mu marushanwa ya Afurika. Nigeze gutwarana na Wydad Casablanca igikombe cya Afurika mu 1993. No mu 2022 nagejeje Hassania Agadir mu matsinda. Kugera mu matsinda birashoboka kuko byose bishingira ku myitozo, ubunararibonye, n’umutima wo kwitanga. Turateganya kubigeraho kubera Imana, dushaka gukora igitangaza.”
Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro ya Saison itaha. Ni imyiteguro yatangiye ikina imikino ya gishuti irimo uwo yatsinze Gasogi United ibitego 4-1, inganya na Gorilla FC ibitego 2-2 ndetse irimo gutegura indi izakina na Mukura Victory Sports, Intare FC, SIMBA SC ndetse na Azam FC.
Abderrahim Taleb utoza ikipe ya APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









