Dauda Yussif yoherejwe mu Intare FC kwitekerezaho
Umunya-Ghana wakinaga muri APR FC, Seidu Dauda Yussif yoherejwe mu Intare FC nyuma yo kwitwara nabi ntibyishimirwe n’abayobozi.
Ku wa kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, nibwo hatangiye kuvugwa ko Dauda Yussif Seidu imyitwarire ye itarimo kwishyimirwa n’abayobozi ba APR FC. Iki gihe ikipe ya APR FC yari irimo kwitegura umukino yakinnye na Kiyovu Sports ubanza w’igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 ariko byishe imibare y’umutoza wa APR FC, Abderraim Taleb kuko yagombaga gukoresha Dauda Yussif.
Mbere gato ko uyu mukino utangira, bisi ya APR FC yagiye gufata Dauda iwe aho atuye abwira team Manager w’ikipe ko hari utuntu akirimo gukora, bajya kuri Sitade ahubwo we akaza kuza abasangayo. Baje kugera kuri Sitade uyu musore atarahagera baramutegereza aza kuhagera akererewe ndetse umukino ugiye gutangira.
Umutoza wa APR FC yafashe umwanzuro wo gukoresha abakinnyi batarimo Seidu Dauda Yussif birakaza cyane abayobozi b’iyi kipe ariko biza kuvugwa ko babyirengagije arababarirwa ariko benshi batungurwa nuko atagaragaye ku mukino iyi kipe yakinnye na Police FC urangira zinganyije igitego 1-1.
UKWELITIMES twaje kumenya ko Dauda Yussif yahawe ibihano n’ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo gukusanya amakosa yagiye akora yongeye kugaragara muri uyu mwaka nkuko byagenze mu mwaka ushize w’imikino.
Ku wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, nibwo Chairman wa APR FC Brig Deo Rusanganwa aganira n’itangazamakuru ry’iyi kipe, yatangaje ko hari umukinnyi urimo gukurikiranwaho imyitwarire itari myiza ndetse vuba baramenyesha abafana umwanzuro kuri iki kibazo.
Nyuma y’aya magambo, haje gusohoka amashusho ya Dauda Yussif arimo gukora imyitozo n’abandi bakinnyi b’ikipe y’abato ya APR FC yitwa Intare FC kandi akenshi APR FC igihano cyayo ku mukinnyi ni ukumwohereza mu Intare FC ariko amakosa ya Dauda yussif bivugwa ko akomeje kuba menshi ndetse ashobora gusezererwa.
Ikipe ya APR FC ikomeje kurwana n’urugamba muri Shampiyona aho iri ku mwanya wa gatatu kugeza ubu n’amanota 39. Iyi kipe yateye intambwe ya mbere yo kugera muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza.


Kinyarwanda
English
Swahili









