KNC yashimagije umwe muri ba rutahizamu batatu ba APR FC
Umunyamakuru wa Radio One akaba na nyiri Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko Memel Dao ari umukinnyi mwiza cyane.
Ibi KNC yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, mu kiganiro Rirarashe, avuga ko uyu mwaka shampiyona izaba ikomeye akurikije uko yabonye APR FC ndetse n’uko n’izindi kipe ziyubatse.
Uyu muyobozi kandi yagarutse kuri APR FC irimo kwitwara neza mu mikino ya gishuti ariko cyane yitsa muri Memel Dao urimo gutangarirwa n’abantu benshi.
Yagize ati “ APR FC ifite intwaro nziza pe! Nibakina iyi mikino itandukanye, umutoza akamenya abakinnyi 11 bashobora kubanzamo bazaba baryana. APR FC ifite umwana witwa Memel Dao, ni umukinnyi mwiza cyane.”
Yakomeje agira ati “Narabikubwiye ejobundi, nkubwira ko uyu mu Burkina-be azi umupira kandi ikindi akina ibintu bicye by’ingenzi kandi afite n’imbaraga. Noneho uyu mukinnyi wundi witwa William Mel, nawe ni rutahizamu mwiza.”
KNC yavuze ko umutoza wa APR FC namara kubona umukinnyi wo kuri nimero 6, iyi kipe izaba ikomeye cyane.
Yagize ati “ Umutoza wa APR FC FC nabona nimero 6 ushobora gutuma ikipe igira ishusho ndetse ibintu bikaringanira neza, izaba ikomeye.”
Kakooze Nkuriza Charles yanagarutse kandi kuri Rayon Sports n’umukinnyi wayo witwa Ndong Mengue Chancelor urimo gucenga abantu cyane mu myitozo.
Yagize ati “ Mu Nzove nabo Emery yagezeyo, hari umunya-Gabon w’imyaka 18( Ndong Mengue), ahaa.. iyi shampiyona izaba ikomeye. Ku munsi w’igikundiro nibwo tuzabona neza aya macenga niba ari ubukombe.”
KNC n’ikipe ye ya Gasogi United bakomeje imyiteguro ya shampiyona ndetse imaze gukina umukino umwe wa gishuti bakinnye na APR FC bagatsindwa ibitego 4-1.

William Mel Togui urimo kwitwara neza muri APR FC
Cheick Djibril Ouattara wemeje abantu muri shampiyona y'u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









