Uwayezu yagarutse ku munyamakuru wamwise ibinyoro ndetse n’uko itangazamakuru ryamunanije
Uwahoze ari Perezidda wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel, yagarutse ku munyamakuru wamwise ibinyoro agihabwa kuyobora iyi kipe ndetse agaruka no ku itangazamakuru ryamunanije ariko agakomeza akazi ke neza.
Uwayezu Jean Fidel yayoboye Rayon Sports imyaka ine guhera tariki 24 Ukwakira 2020 azakuyivamo tariki 13 Nzeri 2024. Uwayezu Jean Fidel yahawe kuyobora Rayon Sports yarahoze mu Ngabo z’u Rwanda ariko akaba iwabo yari mu karere ka Nyanza ndetse avuga ko ari yo kipe akunda kurusha izindi hano mu Rwanda.
Uwayezu Jean Fidel ubwo yaganiraga na Radio Maria Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Weruwe 2026, yagarutse kuri iki kintu ndetse atangaza ko nubwo yabaye mu Ngabo z’u Rwanda akunda Rayon Sports cyane ariko yubaha APR FC nk’ikipe ihuje amateka nawe.
Yagize ati “ Nari umu-Rayon nza kujya mu gisirikare kuko nari Offisiye mu ngabo z’igihugu. APR FC n’ikipe y’ingabo z’igihugu kuko yashingiwe mu ishyamba ku murindi, idufasha. Iyo nayo ndayubaha, kuko ihuje amateka nanjye. Ariko gukunda Rayon Sports, navukiyemo, nakuriyemo, ibyo byo ni ihame.”
Uyu muyobozi yagarutse kandi ku kuntu yagiye muri Rayon Sports ndetse anagaruka ku bavuga ko afana APR FC.
Yagize ati “ Nagiye muri Rayon Sports nyirwanira ishyaka n’imbaraga zose, ndetse sinari kuba mfana APR FC ngo nyitsinde inshuro eshatu z’ikurikiranye. Nari kuyigirira impuhwe kuko nayo urabizi ko idakunda gutsindwa.”
Uwayeze Jean Fidel ntiyagiye yumvikana n’itangazamakuru ndetse bamwe bakavuga ko ibyo abanyamakuru bifuza atabyemera bigatuma akomeza guterwa imijugujugu. Iki kintu yakigarutseho cyane avuga ko itangazamakuru rigira imbaraga nyinshi ariko hari aho ribogama ndetse ryamunanije ariko akomeza gukora akazi ke.
Yagize ati “ Itangazamakuru rigira imbaraga ariko hari ibinyamakuru bikoreshwa kuri bya bintu bita ishyamba. Nkiza, hari umunyamakuru umwe wavuze ngo ndi ibinyoro bisimbuye ibibembe. Umuntu nk’uwo w’umugabo uvuga undi, ari ubwa mbere akubonye ariko kubera impamvu ze bwite cyangwa iz’abandi akavuga gutyo…”
Yakomeje agira ati “ Itangazamakuru rero, hari abanyamwuga bavugaga ukuri bakavuga umupira ndetse bakanenga na Perezida uriho bakabivuga mu isesengura bakoze ariko hari iribogama. Itangazamakuru ryanyangishaga abantu, barantuka ariko nkomeza akazi kanjye.”
Uwayezu Jean Fidel yatangaje ko yongeye gusabwa kuyobora Rayon Sports atabyemera.
Ubwo Jean Fidel yayoboraga Rayon Sports yayihesheje igikombe cy’Amahoro, Super Cup kandi ibi byose yabitwaye atsinze APR FC bahuriye ku mukino wa nyuma. Jean Fidel yashinze ikipe y’abagore ya Rayon Sports, ubu ni imwe mu ziyoboye hano mu Rwanda.
Muri manda ye ya kabiri Jean Fidel yifuzaga gushinga kandi ikipe ya Rayon Sports y’umukino wa Volleyball ariko ntabwo byakunze ko akomeza kuyobora iyi kipe.


Kinyarwanda
English
Swahili









