issa
Minisitiri Murangwa yagaragaje ingamba Leta  ifite mu guhangana n'ingaruka z'intambara y'Amerika na Iran

Mar 3, 2026 - 19:01
 0

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko hari ingamba Leta y'u Rwanda yafashe mu rwego gukumira ingaruka zaturuka ku ntambara irimo kuba hagati ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Iran .

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi Murangwa Yusuf, mu kiganiro yagiranye na radiyo Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026, yavuze ko kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati habaye izamuka ry'ibiciro ku bikomoka kuri peteroli n'ibicuruzwa mpuzamahanga.

Yagize ati "Akenshi ingaruka ku bukungu ziterwa n'intambara nk'izi ziba mu buryo bubiri, hari ingaruka za vuba akenshi ziterwa n'ihungabana ry'ubucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli na gazi n'ibicuruzwa mpuzamahanga muri rusange. Akenshi ibiciro bya peterori birazamuka, ubu twakurikiranye tubona ko ibiciro birimo birazamuka ku gipimo nibura hafi 10%. Ariko ibindi bicuruzwa nabyo birimo kuzamuka hagati ya 10% na 20%."

Minisitiri Murangwa yanavuze ko hari ingamba Leta yafashe mu rwego rwo guhangana n'ingaruka zishobora guterwa n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.

Yagize ati "Ni ukuvuga ko tugomba gufasha abacuruzi bacuruza ibikomoka kuri peteroli kugira ngo babone 'Stock' ihagije. Twamaze kuvugana nabo turimo turabafasha dufatanyije n'amabanki kugira ngo babone amafaranga ahagije. Uko tubibona iyo intambara idatinze cyane ntirenze ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kumwe hari igihe ibiciro bisubira aho byari biri."

Minisitiri Murangwa arakomeza ati " Ariko iyo intambara ikomeje ikarenza ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi tugomba gufata izindi ngamba zifasha abacuruzi ba peteroli n'abandi bacuruza ibindi bikomoka kuri peteroli n'ibindi dukenera mu nganda zitandukanye na serivisi zitandukanye kugira ngo iri hungabana ridakomeza kugira ingaruka ku bukungu bwacu."

Minisitiri Murangwa yunzemo ati "Ubundi nk'Igihugu ntabwo duhora tuvuga ko hazaba intambara, ariko iyo habaye intambara n'ibindi bibazo ku Isi, mu gihugu tuba dufite uburyo bwo gushaka amafaranga yihuse afasha muri ibyo bibazo."

Minisitiri Murangwa anagaragaza ko icyakorwa mu gihe intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwo hagati yamara igihe kirekire mu rwego rwo guhangana n'ingaruka zayo.

Yagize ati "Ububiko buhagaze neza, nkuko nari nabivuze iyo bitarengeje ibyumweru bibiri kugeza ku kwezi kumwe, nta kibazo twagira, binarenze hari ubundi buryo turimo turabikurikirana ku buryo tubonye ko bigiye kurenza ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kumwe, dufatanya n'abacuruzi tugashaka ayandi masoko, dushobora kubonamo ibyo dukeneye ku buryo nta kibazo cyaba."

Yakomeje ati" Mu gihe cya vuba, hari igihe ibiciro bishobora kuzamukaho gato, ariko intambara idatinze, bigasubira aho byari biri. Ariko intambara nikomeza gutinda cyane, dukora ibishoboka byose nkuko nari nabivuze kugira ngo tubone andi masoko, aho ibikomoka kuri peteroli twabibona n'ibindi byose dukenera.

Bimaze kuba kenshi ntabwo ari ubwa mbere ibibazo nk'ibibi bibaye ku Isi, twagiye tubikemura ku buryo nta ngaruka zikomeye cyane twagiye tugira, n'ubu turizera ko nta ngaruka zikomeye tuzagira."

Minisitiri Murangwa yanagarutse ku masomo Abanyarwanda bagomba kwigira ku bibazo bishobora no gutera izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ndetse n'ibicuruzwa mpuzamahanga.

Ati "Isomo dukuramo nuko nk'Igihugu hari ibintu by'ibanze nk'Igihugu tugomba kwigira, cyane cyane muri serivisi zitandukanye, tuba dukeneye umunsi ku wundi, n'ibikomoka ku nganda zimwe na zimwe.

Nta gihugu gishobora kwihaza muri byose, tugomba guhora duteganya amasoko atandukanye, ku buryo isoko rimwe iyo ryagize ikibazo aho dukura ibintu cyangwa twohereza ibintu, ku buryo tuba dufite ayo twasimbuza amasoko yagize ikibazo."

 Minisitiri Murangwa yanavuze ko hari ingamba zigamije gukumira icyatuma habaho ihungabana ry'ubukungu mu Gihugu.

Yagize ati " Icyo twabwira Abanyarwanda bose ni uko nka Leta turimo turakurikiranira hafi iyi ntambara n'ingaruka yagira, nubwo intambara yakihuta cyangwa igatinda twafata ingamba zikwiriye ku buryo itahungabanya ubukangu bw'u Rwanda n'imibereho y'Abanyarwanda."

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zifatanyije n'iza Israel zagabye ibitero muri Iran, ibi bitero byatumye habaho guhangana hagati ya Amerika na Iran hatangira intambara yeruye.

Iyi ntambara yatangiye gutuma habaho ihungabana ry'ubukungu mu bihugu bitandukanye, bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli kuko umuhora wa Strait of Hormuz uri mu karere Iran iherereyemo unyuzwamo 20% by'ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Mar 3, 2026 - 20:04