Karongi: Umugore yashatse kwiyica nyuma yo kwica umwana we
Umugore utuye mu karere ka Karongi mu Murenge wa Twumba, yajyanwe mu bitaro nyuma gushaka kwiyica yiyahuye mu gihe yari amaze kwica umwana we muto no gukomeretsa umwana w'imfura ye nawe urembeye mu bitaro.
Amakuru avuga ko uwo mugore utuye mu Mudugudu wa Duhati, Akagari Murehe, yagerageje kwiyica ntiyapfa nyuma yo kwica umwana we wari ufite umwaka n'amezi 6 ndetse agakomeretse undi mwana we ufite imyaka 5 y'amavuko .
Amakuru avuga ko uwo mugore wabaga iwabo, arembeye mu bitaro bya Kibuye ndetse n'umwana we ufite imyaka 5 nawe arwariye muri ibyo bitaro nyuma yo kumukomeretse mu gihe umuvandimwe we nyina yamwishe.
Sindikubwabo Eliezel umubyeyi w'uwo mugore wihekuye, yavuze ko umukobwa we yishe uwo mwana we akomeretsa n'uwo bavukana mu gihe bari basinziriye.
Yagize ati " Urebye igihe twatandukaniye nawe, twatandukanye nka Saa sita z'ijoro urumva rero abana bagiye kuryama, bahita basinzira, urumva ashobora kuba yabishe basinziriye."
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Twumba bababajwe n'urupfu rw'uwo mwana .
Umwe mu baturage yagize ati "Yabaye inkuru y'incamugongo nyine n'agahinda kenshi kuko ibi ibintu birakabije rwose, twajyaga tubyumva ku maradiyo tukumva ko ibyo bintu bidashoboka."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel, yabwiye Radio Isangano ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ibijyanye n'urupfu rw'uwo mwana wari igitambambuga ndetse no gukomeretsa uwo mwana ufite imyaka 5.


Kinyarwanda
English
Swahili









