Israel iri mu rugamba rwo guhangana n'inkongi y'umuriro
Ibihugu bitandukanye birimo Ubutaliyani, Ubugereki, Chypre na Croatia byaje gutanga umusanzu wo kuzimya inkongi yibasiye Israel.
Ni inkongi yatangiye kuri uyu wa Gatatu, ihereye mu bice bya Canada Park na Mevo Horon,iza guhemberwa n’umuyaga mwinshi iwuganisha mu bindi bice bitandukanye.
Abantu bagera ku 119 bari mu itsinda ryaje kuzimya, nibo bari gukorana n’abandi bose bashoboka kugira ngo bazimye iyi nkongi bityo bakumire ko yakwangiza byinshi harimo no guhitana abantu.
Hifashishijwe indege zigera kuri 48, aho zakoreshejwe mu kumishagira amazi aho bishoboka hose ngo akumire ko ibirimi by’umuriro bigera henshi.
Ibice byibasiwe kurusha ibindi ni ibyo mu misozi ikikije Yeruzalemu y’ahitwa : Sha’ar Hagai, Mesilat Zion, Nataf, Yad Hashmona, Neveh Ilan, Ayalon Valley, Latrun, Neveh Shalom, Burma Road, Eshtaol Forest, Beit Meir na Shoreshi.
Gusa ni umuhati utabura ingaruka kuko ikigo cya Israel gishinzwe ubutabazi kivuga ko abatabazi 17 bazimya inkongi bamaze kuyikomerekeramo, bakiyongera ku basivili 12 nabo bahuye n’icyo kibazo ahitwa Sha’ar Hagai.


Kinyarwanda
English
Swahili









