Intambara yo muri Iran: Ibiciro by’ibiribwa bizazamuka
Yara, ikigo cyo muri Norway cya kabiri ku isi mu gukora ifumbire cyabwiye World Business Express ko mu bihingwa bimwe na bimwe hazabaho kugabanuka ku musaruro ku kigero cya 50%. Kuba rero umuhora wa Hormuz warafunzwe, bisobanuye ko abakora ifumbire n’abahinzi batazabona uko ibageraho.
Kuva Iran yatangira kuraswaho n’Israel ifatanyije na munywanyi wayo Leta Zunze ubumwe Z’Amerika, ibikomoka kuri Peteroli byarazamutse.
Kuba rero umuhora wa Hormuz warafunzwe kandi ari wo unyuzwamo 20% bya peteroli y’isi, nta kabuza bizateza ubukene ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi bitewe n’uko iriya ntambara ibangamiye ubwikorezi bwo mu Nyanja.
Ibinyamakuru byo muri Aziya bivuga ko ibihingwa birimo umuceri, ibigori, ingano n’uburo ari byo bikoreshwa cyane ku mafunguro ya buri munsi, ku buryo ibiciro byabyo bizatumbagira.
Inzira y’inyanja niyo ikoreshwa mu gutwara kimwe cya gatatu cy’ikinyabutabire cya’Urea’gikoreshwa mu ifumbire. Ubwo rero ifumbire nibura ku isoko, murumva ko ubuhinzi buzifata mapfubyi.
Yara, ikigo cyo muri Norway cya kabiri ku isi mu gukora ifumbire cyabwiye World Business Express ko mu bihingwa bimwe na bimwe hazabaho kugabanuka ku musaruro ku kigero cya 50%.
Kuba rero umuhora wa Hormuz warafunzwe, bisobanuye ko abakora ifumbire n’abahinzi batazabona uko ibageraho.


Kinyarwanda
English
Swahili









