issa
Polisi yafunze umugore wagaragaye akubitira w'umugabo we mu ruhame

Feb 26, 2026 - 05:32
 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi umugore uherutse kugaragara mu mashusho akubita umugabo we inshyi, ndetse dosiye ye yatangiye gukorwa ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha.

Ku itariki 21 Gashyantare 2026 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu mugore yarakaye akubita umugabo we inshyi.

Mu mashusho y’amasegonda 25 bigaragaza ko yafashwe nijoro, uyu mugore wari uhetse umwana agaragara yubahuka umugabo we bikomeye ndetse nyuma akamukubita inshyi eshatu ku matama n’umugeri ariko umugabo we akamureka ahubwo akamusaba ko yajya kuri moto bagataha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko ubu byabereye mu Murenge wa Ndera ahazwi nko ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali aho abo bari batuye ndetse ari na ho uwo mugore yafatiwe.

Yavuze ko uyu mugore yafashwe ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026 afatirwa mu Kagari ka Cyaruzinge mu Mudugudu wa Mulindi ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera ndetse dosiye ye yatangiye gukorwa ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha.

Yagize ati “Uriya mugore yarafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera. Ntabwo yari yagerageje guhunga ariko asa n’uwari wihishe kuko atajyaga ku mugaragaro yakuwe hafi y’urugo rwe.”

Yakomeje avuga ko uwo mugore icyo yapfaga n’umugabo we ari amakimbirane yo mu muryango ashingiye ku mutungo w’urugo ariko agira inama abantu kwirinda amakosa yo kurwana kuko uretse no kuba ari ihohotera binagayitse.

Ati “Kurwana cyangwa gukora ibindi bikorwa nka biriya si cyo gisubizo kuko ntibyemewe. Kubona abantu b’ababyeyi barwanira mu ruhame kuriya ntibihuye n’umuco nyarwanda. Bashobora kugana inzego z’ubuyobozi zakabafasha baramutse bafite icyo bapfa. Turasaba abantu kwirinda amakimbirane.”

Feb 26, 2026 - 13:22