
Sudan: Umutwe witwara gisirikare washyizeho Leta ihanganye n’iri ku butegetsi
Amakimbirane muri Sudan akomeje kwiyongera umunsi ku wundi nyuma y’uko uruhande rwa Leta rukomeza guhangana n’Umutwe witwara gisirikare wa RSF (Rapid Support Forces).
Uyu mutwe wo muri Sudani watangaje ko ushyizeho leta ibangikanye, ihanganye na leta ya gisirikare iri ku butegetsi muri icyo gihugu, nyuma y'imyaka ibiri ishize intambara muri Sudani iteje amakuba ya mbere akomeye cyane ku isi ku mibereho y'abaturage.
Uyu mutwe wa RSF (Rapid Support Forces), uvuga ko urimo kubaka ejo hazaza ku girango ibintu bikomeze kugenda neza nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’awo Mohamed Hamdan Dagalo.
Uyu mutwe wa RSF watangaje ko iyo leta ibangikanye mu gihe ku wa kabiri i London mu Bwongereza habereye inama yo ku rwego rwo hejuru yo kuzirikana imyaka ibiri ishize intambara itangiye muri Sudani.
Muri iyo nama, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza David Lammy yasabye ko habaho "inzira iganisha ku mahoro".
Nyuma y'iyi myaka ibiri y'intambara, igisirikare na RSF byombi byashinjwe gukora ibyaha byo mu ntambara, birimo na jenoside n'ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe imbaga y'abantu.