issa
Nyamagabe: Abantu babiri bakora umuhanda bishwe n’imashini bakoreshaga

Mar 13, 2026 - 19:20
 0

Umushoferi witwa Niyomucamanza Joseph n'undi mugabo witwa Nyandwi Jacques wamufashaga mu kazi , bapfiriye mu mpanuka bishwe n'imashini bakoreshaga mu mirimo yo gukora umuhanda Musebaya-Mushubi, mu Karere ka Nyamagabe.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2026 mu Murenge wa Musebeya.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko ubwo Niyomucamanza na mugenzi we bari mu kazi ko gukura mu muhanda itaka ryari ryaharunzwe n’inkangu, baparitse imashini ku gice cy’umuhanda cyo hepfo, itaka riratenguka kuko ryari ryasomye amazi menshi y’imvura, maze ibamanukana mu manga irabaryamira bakurizamo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko aba bayobozi b’imashini batari basobanukiwe neza imiterere y’ubutaka bw’aka gace.

Yakomeje avuga ko bikimenyekana hahise haba ubutabazi, imirambo igakurwa ahabereye iyi mpanuka.

Yagize ati ‘‘Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kigeme. Turasaba abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye baba abanyonzi, abatwara imodoka, moto ndetse n’abanyamaguru gukomeza kurindana, buri wese yitwararika igihe agiye guheza umuhanda cyane cyane ibice byo hepfo kuko hashobora kuba horoshye cyane bigateza impanuka.’’