Rusizi: Umunyeshuri w'imyaka 10 yishwe n’inkingi y’urugi
Mu kigo cya GS Mutongo giherereye mu Murenge wa Murururu, Akarere ka Rusizi, haravugwa inkuru ibabaje y'urupfu rw’umunyeshuri w'imyaka 10 witwa Sibomana Jacques, wigaga mu wa Gatatu w’amashuri abanza wagwiriwe n’inkingi yari ifashe urugi rwo ku irembo ry’ishuri yakiniragaho na bagenzi be.
Umwe mu barimu bahigisha, yavuze ko mu gihe cy’akaruhuko k’abana, abagera kuri 5 bagiye kuyikiniraho, barayikura iramugwira.
Ati “Yari atarashiramo umwuka yihutanwa ku kigo nderabuzima cyitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Asize ari naho yaguye, umurambo n’ubu nturashyingurwa.”
Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwahageze n’inzego z’umutekano, abanyeshuri bakoreshwa inama, barahumurizwa, banasabwa kwirinda gukubagana ku kintu cyose bakeka ko gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, avuga ko ubwo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwari buherutse gusura iri shuri mu rwego rwo kureba isuku n’ibindi bwarebaga, iyi nkingi bwari bwayibonye ko ijegajega, inashobora guteza abana impanuka, busaba umuyobozi w’iri shuri kuyishyira mu byihutirwa, igasanwa.
Yagize ati "Ni impanuka itewe n’uburangare bw’ishuri kuko tukimara kubona iki kibazo, twagiriye inama ubuyobozi yo kugikemura byihuse bunabuza abana kujya bahakinira ngo batazayikura igateza impanuka. Yabaye umufundi wari watumijwe ngo ayisane ahavuye, amaze kubabwira ibikenewe ngo aze kuyisana.’’
Yihanganishije umuryango wagize ibi byago, avuga ko ababyeyi b’umwana bahamagawe bagasobanurirwa ko nta burangare bw’ubuyobozi bw’ishuri burimo, ko ari ubukubaganyi busanzwe bw’abana bayikiniragaho.
Yavuze ko bahise basaba n’abayobozi b’andi mashuri akorera muri uyu Murenge kugenzura niba nta bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga bihari, ahari ikibazo kigakosorwa byihutirwa.
Biteganyijwe ko umurambo w’uwo mwana ushyingurwa ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









