Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi
Polisi yo mu Mujyi wa Kigali ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa Mukamana Thamar w’imyaka 33 y’amavuko afite ibiro bibiri urumogi by’urumogi n’udupfunyika 184.
Uyu mugore usanzwe atuye mu Mudugudu wa Burema mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Mageragere, yafashwe kuri saa tanu z’amanywa yo kuri wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025.
Polisi ivuga ko uyu mugore urumogi yafatanywe yari yararubitse mu nzu atuyemo kugira ngo arugurishe abakiriya be.
Polisi ikomeza ivuga ko Mukamana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bahamagaye Polisi ikorera muri uyu Murenge bayibwira ko uyu mugore acuruza urumogi, abapolisi bihutira kujya iwe.
Ikomeza ivuga ko ubwo yageraga iwe uyu mugore Mukamana yanze gukingura ariko nyuma aza kwemera arakingura basatse inzu atuyemo basangamo urumogi n’umunzani akoresha apimira abakiriya be.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UKWELITIMES, ko Mukamana n’urumogi yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere kugira ngo akorerwe idosiye ashykirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranwe n’amategeko.
Polisi y’ u Rwanda irashimira abaturage bamaze kumva neza uruhare rwabo muguhashya abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, inashishikariza abatarabyumva guhindura imyumvire bakajya batanga amakuru igihe aho babonye ibiyobyabwenge.
Polisi yakomeje iburira abantu bacyumva ko bazakora imishinga yo gucuruza ibiyobyabwenge ko bitazabahira kubera ko Polisi ifatanije n’abaturage n’izindi nzego bahagurukiwe kugira ngo bafatwe bahanwe kandi ibihano bikomeye.


Kinyarwanda
English
Swahili









