issa
Rwamagana: Umugore wari ugiye gushyingurwa bamukuye ku irimbi bivugwa ko yazutse

Mar 3, 2026 - 20:49
 0

Kuri uyu Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026, ahagana saa munani mu Murenge wa Gishari humvikanye amakuru avuga ko umugore bari bagiye gushyingura ku irimbi riri mu kagari ka Kinyana mu Murenge wa Gishari yazutse ndetse bahamagara imbagukiragutabara imujyana ku bitaro.

Amakuru UKWELITIMES ikesha abatuye mu Murenge wa Gishari avuga ko uwo mugore ufite imyaka 36, yajyanwe mu mbangukiragutabara bivuzwe ko yazutse ariko yagezwa ku bitaro bya Rwamagana akongera agapfa mu gihe hari abandi baturage bavugaga ko uwo mugore bari bagiye kumushyingura akiri muzima.

Ubwo imbagukiragutabara yajyanaga uwo mugore bari bagiye gushyingura, abaturage bavugaga ko yazutse bagiye kumushyira mu mva ariko musaza we yasabye ko mbere yo gushyingura umuvandimwe we, bagomba gupfundura isanduku akamusezera. Nyuma yo kuyipfundura avuga ko asanze ari muzima.

Umwe mu baturage yagize ati "Ni ubwa mbere tubonye aho umuntu apfa akazuka, umuntu ejo bamubitse  Saa moya za mu gitondo, bakoresha isanduku umuntu ari umupfu twararanye mu nzu, twaraye ku kiriyo buracya abantu bariyegeranya batangira umurimo wo kujya kumushyingura, Saa munani zigeze tumanuye umurambo, tugeze ku irimbi musaza we ashaka gusezera kuri mushiki we nibwo bavuze ko yazutse."

Undi muturage yagize ati " Uwumpamagaye ambwiye ko yazukiye ku irimbi ariko yapfuye ejo Saa moya, kuba yarapfuye ejo akaba azutse natwe icyo kintu cyadutangaje."

Hari umuturage wabwiye UKWELITIMES ko uwo mugore yagaragaraga nk'ugifite ubuzima ku buryo baketse ko yapfuye atarapfa.

Umuyobozi w'ibitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Rwamagana, Dr Nshizirungu Placide aganira na UKWELITIMES yavuze ko umuntu wapfiriye ahatari kwa muganga ibijyanye n'urupfu rwe bigoye kubivugaho ariko anavuga ko umuganga ari we ugomba kwemeza ko umuntu yapfuye mu gihe hariho gushidikanya ku rupfu rwe.

Yagize ati "Ntabwo nakemeza ibintu by'umuntu nta suzumye, ariko bishobora kugira impamvu nyinshi zibitera ntabwo navuga ngo byari bimeze gutya. Mu buryo bwa gihanga urupfu rw'umuntu rwemezwa n'umuganga ubifitiye ububasha, igihe yapfiriye ahatari kwa muganga biragoye kugira icyo tubivugaho kereka iyo yagiye kwa muganga bikemezwa. Uko biri kose igihe umuntu ashidikanya ko umuntu yapfuye, aba akwiye kubaza abaganga bakaba bamugira inama."

Amakuru avuga ko uwo mugore yageze kwa muganga agahita apfa mu gihe abaturage bavugaga ko yazutse kubera igitangaza.

Twagerageje kuvugana n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel ntibyadukundira. Igihe hamenyekane andi makuru ku rupfu rw'uwo mugore tukazayabagezaho.

Mar 3, 2026 - 21:38