Karongi: Arashakishwa nyuma yo kujya mu murima w’ibitoki bya sewabo akabitemagura
Umukobwa witwa Niyigena Clarisse w’imyaka 21, wo mu Kaagari ka Rwufi mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, ari gushakishwa n’ubuyobozi bw’uwo Murenge ndetse n’inzego z’umutekano nyuma yo kwirara mu murima wa sewabo witwa Bizimana André, agatemamo ibitoki 18 n’insina 36 bapfa amafaranga y’ikimina.
Umuturanyi wabo wavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “Ni amafaranga 35.000 y’ikimina twumvise ko sewabo yagombaga kumuha ntayamuhe yose, umukobwa biramurakaza arikubita arayanga, bakomeje gutongana umukobwa afata umupanga ajya mu rutoki rwa sewabo atemagura insina 18 ziriho ibitoki arabirambika, na byo arabitemagura, anatema izindi 36 aracika.’’
Undi muturanyi yavuze ko iki kibazo Umukuru w’Umudugudu yari yakimenye kitarasuzumwa ngo bumve icyo bapfa babagire inama y’uburyo cyakemuka.
Yagize ati: “Uwo mukobwa yarahemutse cyane kwihutira kwangiza urutoki rwa sewabo kariya kageni atarageza ikibazo cye ku buyobozi niba atarishimiye uburyo sewabo yagikemuye nubwo tutaramenya neza ishingiro ryacyo ry’ukuri. Yaracitse, arashakishwa kandi ntazabura gufatwa ngo abiryozwe. Nyamara iyo areka ubuyobozi bukacyumva bwari kugikemura mu buryo bunoze ntarinde kwangara.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, we yavuze ko aya makimbirane yaturutse ku nzoga z’amafaranga 10.000 uyu mukobwa yanyoye kwa sewabo akanga kuzishyura, sewabo agashaka kwiyishyura ku mafaranga y’icyo kimina biba intambara.
Yagize ati: “Asanzwe anywa inzagwa cyane, sewabo akazicuruza. Umukobwa yagiye afata amadeni y’inzoga ageza ku mafaranga 10.000 yanga kuyishyura. Kubera ko ikimina bahuriyeho se wabo ari muri komite yacyo, hari amafaranga 35.000 bagombaga kumuha, se wabo arayafata ngo ayamushyire aniyishyureho, ayo 10.000 amuhe 25.000 asigaye.’’
Yakomeje asobanura ko uwo mukobwa yasabye sewabo kuyamuha yose, ndetse ko ayo 10 000 azayashaka akayamuha, ariko sewabo abona nta buryo bundi azayabona ayo namucika.
Yagize ati: Umukobwa witwa Niyigena Clarisse yiraye mu rutoki rwa sewabo witwa Bizimana André abitemagurira hasi anajya mu nsina zari hafi kwana na zo arazitemagura, aracika turacyamushakisha ku bufatanye n’abaturage, turatanga icyizere ko byanze bikunze afatwa.”
Ibi uyu mukobwa yakoze nyuma y’umunsi umwe gusa umugabo w’imyaka 29 witwa Mushimiyimana Félicien wo mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murengezo muri uwo Murenge, atawe muri yombi na we yatemye urutoki rwa se kubera ko atamuhaye umunani.


Kinyarwanda
English
Swahili









