Ntituzacika intege! Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere
Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lofti, nyuma yo gutsindwa na Singda Black Stars afite icyizere cyo gusezerera iyi kipe muri Tanzania.
Ku wa gatandatu tariki 20 Nzeri 2025, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino ubanza wa CAF Confederations Cup na Singda Black Stars hano i Kigali itsindwa igitego 1-0.
Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, nyuma yo gutsindwa yatangaje ko imikinire yo kuri uyu mukino byatewe n’imikinire ya Singda Black Stars.
Yagize ati “Twakinnye dukurikije uburyo uwo duhanganye akina, kandi tureba n’imbaraga z’abakinnyi dufite. Adama yakinnye neza, kandi nabonaga akwiye gutangirira mu kibuga kuko iyo atangiriye hanze ntabwo agaragaza byinshi. Ni yo mpamvu namuhisemo uyu munsi.”
Uyu mutoza kandi agaruka ku mukino wo kwishyura bazakina kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025. Uyu mukino uzabera mu gihugu cya Tanzania kuri Azam Complex Stadium.
Yagize ati “Ntituzacika intege, dufite amahirwe yacu yo gukomeza. Nk’uko badutsindiye iwacu, natwe tuzajya gukora ibishoboka byose ngo tubatsindire iwabo. Tuzakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo tubone intsinzi.”
Biteganyijwe ko Rayon Sports irahaguruka hano mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025. Iyi kipe ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino uzaba utoroshye.


Kinyarwanda
English
Swahili









