Hariya birashoboka cyane! Chairman yahaye impanuro abakinnyi ba APR FC
Chairman wa APR FC, Brig. Deo Rusanganwa, yahaye impanuro abakinnyi b’iyi kipe mbere yo guhaguruka berekeza mu Misiri gukina na APR FC.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, nibwo APR FC yahagurutse hano mu Rwanda yerekeza muri Misiri ahazabera umukino wo kwishyura wa CAF Champions League.
Abakinnyi ba APR FC mbere yo guhaguruka hano mu Rwanda bagiranye ikiganiro na Chairman wa APR FC abasaba ko bazakoresha imbaraga zikubye kabiri izo bakoresheje mu mukino ubanza nubwo batsinzwe na Pyramids FC ibitego 2-0.
Yagize ati “Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho.”
Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abakinnyi ko iyo bakurikije inama z’umutoza bituma ikipe bahanganye ijya ku gitutu ndetse ko byabaye ubwo bazikurikizaga ukuntu Pyramids FC yahangayitse cyane ndetse ebereka ko no mu Misiri bishoboka.
Yagize ati “Iyo mukurikije inama z’umutoza, bituma ikipe duhanganye igira igitutu. Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane."
Ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, ku isaha ya saa Moya z’umugoroba nibwo uyu mukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Pyramids FC uzaba.


Kinyarwanda
English
Swahili









