issa
"Muzirikane ko gukorera abanyarwanda ariwo murimo wanyu w'ibanze" - Perezida Kagame yambitse ipeti ba Ofisiye bashya 987

Oct 3, 2025 - 12:27
 0

Kuwa 03 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatanze ipeti rya Sous lieutenant ku basirikare 987 binjiye mu ngabo z'u Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy, Gako), ndetse unitabirwa n'abahagarariye amashuri ya gisirikare mu bihugu by'inshuti nka Uganda, Tanzania, Kenya, Guinea na Zambia.

Muri rusange abagera kuri 987 nibo barangije amasomo bambikwa ipeti rya Sous-Lieutenant n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda Paul Kagame.

Muri abo, 117 ni abakobwa, bagaragaza ko n’abagore bafite uruhare rukomeye mu gisirikare cy'u Rwanda, mu gihe 42 mu barangije ari abize hanze y'u Rwanda mu bihugu by'inshuti.

Abagera kuri 36 nibo batabashije kurangiza amasomo ku mpamvu zitandukanye birimo iby’ubuzima, imiterere y’amasomo, icyinyabupfura n'ibindi.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye abatoje aba basore n'inkumi "kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugirango muzitware neza mu nshingano muhawe".

Perezida Kagame yanashimiye Kandi ababyeyi kuba barabashyigikiye bagashyigikira icyemezo "cyanyu cyo kwinjira Muri uyu mwuga w'icyubahiro". 

Ubutumwa bwihariye kuri aba basirikare

Perezida Paul Kagame yabwiye aba ba Ofisiye bashya ko inshingano yo kurinda u Rwanda n'abanyarwanda bagomba kuyuzuza neza.

Ati" Ofisiye bashya inshingano yo kurinda u Rwanda n'abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye muyumva neza. Turifuza ko mwarinda u Rwanda n'abarutuye, nukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije kibe kitavogerwa nabatagikunda".

Yakomeje ati" Ni inshingano buri wese agomba guhagurukira akagira uruhare, ni uruhare rubasaba kwitanga, kubaha, imyumvire myiza, kwitanga kugirango mubeho neza n'abanyu n'igihugu cyose. Muzirikane ko gukorera abanyarwanda arizo nshingano zanyu 'ibanze".

Perezida wa Perezida y'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye uyu muhango uba rimwe mu mwaka ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame aho nk'ababyeyi Kandi bari bari banaje gushyigikira umwana wano Brian Kagame bucura bwabo nawe winjiye mu ngabo z'u Rwanda kuri uyu munsi.

Oct 3, 2025 - 12:37