issa
Bajye kwipima na Gasogi! Ubutumwa bwa Lague kuri Rayon Sports

Oct 3, 2025 - 13:02
 0

Rutahizamu w’umunyarwanda ukina muri Police FC, Byiringiro Lague, yahaye ubutumwa Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda.

Ku wa kane tariki 2 Ukwakira 2025, Rayon Sports na Police FC zakinnye umukino w’ikirarane utarabereye igihe, urangira Police FC itsinze igitego 1-0.

Ni umukino utari woroshye ariko Rayon Sports yararushijwe cyane na Police FC ku buryo abakunzi bayo batashye bihebye bibaza uko ikipe yabo izitwara neza muri uyu mwaka w’imikino ikina nabi.

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, wari witwaye neza muri uyu mukino yabwiye Rayon Sports ko ijya kwipima na Gasogi United ubona ayereka ko Police FC bitari ku rwego rumwe.

Ni ubutumwa bwagiye hanze nyuma y’uyu mukino aho byiringiro Lague yavuze ko Rayon Sports ijya kwipima na Gasogi United. Yagize ati “ Rayon Sports n’ijye kwipima na Gasogi United.”

Byiringiro Lague mu kwezi kwa mbere muri 2024, nibwo yerekeje muri Police FC ateye umugongo Rayon Sports ibintu byatumye agenda avugwa nabi n’abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutangira nabi muri Police FC.

Nyuma yo kuvugwa nabi, Byiringiro Lague iyo ahuye na Rayon Sports ari mu bayishegesha ndetse yanabona umwanya wo kuyiha ubutumwa ntabwo ajya ayorohera.

Byiringiro Lague amaze iminsi yitwara neza mu mikino Police FC yakinnye kuva muri ‘Pre Season’ ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda imaze iminsi ibiri itangiye.

Umukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025.

Byiringiro Lague yavuze ko Rayon Sports ijya kwipima na Gasogi United

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Bajye kwipima na Gasogi! Ubutumwa bwa Lague kuri Rayon Sports

Oct 3, 2025 - 13:02
Oct 3, 2025 - 13:08