issa
Sugira Ernest yatangiye urugendo rushya nyuma yo kubura ikipe akinamo hano mu Rwanda

Dec 4, 2025 - 10:29
 0

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Sugira Ernest, wubatse izina rikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, yatangiye inzira nshya yo kuba umutoza nyuma y'igihe adafite ikipe akinira.

Ernest Sugira, umwe mu bakinnyi bazibukirwa kuri byinshi mu mateka y’Amavubi, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu muri 2013. Yagize ibihe by’ingenzi birimo igitego yatsinze DR Congo muri CHAN 2016 yabereye i Kigali, kimwe n’icyo yatsinze Togo muri CHAN 2021 cyashimishije abanyarwanda mu byishimo bikomeye mu gihe igihugu cyari muri Guma mu Rugo.

Kuri ubu, uyu rutahizamu ufite amateka akomeye mu mupira w’u Rwanda ari gukurikirana amasomo yo kubona Licence D y’ubutoza, nk’uko FERWAFA yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Sugira nta kipe afite kugeza ubu nyuma y’uko mu mwaka ushize yasinyiye Kiyovu Sports ariko ntabashe kuyikinira. Mu rugendo rwe nk’umukinnyi yakinnye mu makipe akomeye yo mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports na AS Kigali, ndetse no hanze y’igihugu akinira AS Vita Club yo muri DR Congo na Al Wahda Damascus yo muri Syria.

Uyu mukinnyi wigeze gushimisha Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, ubu arimo gutangira urundi rwego rushya mu mwuga we, rushobora kumubera intangiriro y’ubuzima bushya bwo gutoza no gutanga ubumenyi yakuye mu kibuga.

Sugira Ernest yaherukaga gusinyira Kiyovu Sports ariko ntiyayikinira

Sugira ni umwe muri ba rutahizamu bakunzwe cyane n'abanyarwanda mu gihe gishize

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373