Impinduka ku mikino irimo uzahuza Rayon Sports na Al Hilal SC kubera Kigali Pele Stadium
Rwanda Premier League yatangaje ko umukino uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports na Marine FC wasubitswe ndetse n’uwagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal SC amasaha yahinduwe kubera Kigali Pele Stadium itameze neza.
Ni impinduka Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona, yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2026. Rwanda Premier League yatangaje ko umukino wa Rayon Sports na Al Hilal SC ugomba kuba Saa Cyenda z’amanwa aho kuba Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal SC wahinduriwe amasaha kubera ikibazo cy’amatara kimaze iminsi kigarukwaho.
Izindi mpinduka zabaye ni umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Marine FC nawo wagombaga kuba tariki 25 Gashyantare 2026. Uyu mukino bamenyesheje abanyarwanda ko usubitswe kubera Kigali Pele Stadium hari imirimo izaba irimo gukorwamo.
Umukino kandi wagombaga guhuza Al Merrikh SC na AS Muhanga wasubitswe ndetse batangaza ko igihe uzabera kizatangazwa kimwe n’umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na Marine FC.
Kigali pele Stadium ikomeje kuba ikibazo muri Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu, kuko mu mikino igiye itandukanye ya Shampiyona yagiye ikinirwa kuri iyi Sitade mu masaha y’umugoroba yagiye ihura n’ikibazo cya Moteri cyatumaga amatara azima mu gihe cy’umukino ari nacyo ahanini gitumye iyi mikino isubikwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









