issa
U Burundi bwongeye gufungura umupaka wa Gatumba-Kavimvira nyuma y’amezi abiri

Feb 23, 2026 - 14:53
 0

U Burundi kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026 bwongeye gufungura umupaka wa Gatumba-Kavimvira, wari umaze amezi abiri ufunze kubera umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta y’u Burundi yari yafunze uyu mupaka ku wa 10 Ukuboza 2025, nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zigaruriye umujyi wa Uvira, umujyi wa kabiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyo cyemezo cyari cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’umutekano muke washoboraga gukwirakwira no ku ruhande rw’u Burundi.

Kongera gufungura uyu mupaka byemejwe nyuma y’ibiganiro byahuje Umuyobozi wa serivisi z’abinjira n’abasohoka muri Kavimvira (RDC) n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi, Maurice Mbonimpa. Impande zombi zemeranyije ko ibikorwa byambukiranya imipaka byasubukurwa hubahirizwa ibisabwa bisanzwe birimo visa n’ibindi byangombwa by’ingendo.

Nk’uko byatangajwe, umupaka uzajya ufungurwa buri munsi kuva saa mbili za mu gitondo (08h00) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00). Itangazo ry’urwego rw’abinjira n’abasohoka ryagaragaje ko abari mu Burundi bashobora kwambuka umupaka batuje kandi nta nkomyi.

Kongera gufungura umupaka wa Gatumba byatangajwe bwa mbere ku Cyumweru n’Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo wo kuruhande rwa leta ya RDC, Jean-Jacques Purusi Sadiki, ubwo yari mu mujyi wa Uvira.

Gufungura uyu mupaka biteganyijwe kongera gusubizaho ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage b’impande zombi, by’umwihariko abari basanzwe bakoresha inzira ya Gatumba-Kavimvira mu bucuruzi no mu ngendo za buri munsi.