issa
Mu mikino 10 uyu mwaka yatsinzemo ibitego 6! Ibyo wamenye kuri rutahizamu mushya Rayon Sports igiye gusinyisha

Dec 16, 2025 - 12:28
 0

Ikipe ya Rayon Sports iravugwamo rutahizamu mushya w’umugande witwa Muhamed Ssenoga Kagawa urimo kwitwara neza muri iki gihugu.

Muri Rayon Sports hari kuvugwamo amakuru menshi cyane cyane ajyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi bijyanye n’uko n’ubundi igihe cyo kugura kirimo kugenda cyegereza.

Umwe mu bakinnyi babyutse bavugwa kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, ni Muhamed Ssenoga Kagawa ukomoka mu gihugu cy’Ubuganda ndetse yakinnye mu makipe avuga ko ayoboye muri Shampiyona y’iki gihugu.

Amazina ye yitwa Muhamed Ssenoga Kagawa, ni umukinnyi ufite imyaka 24 kuko yavutse mu mwaka wa 2001 tariki 4 Mata. Uyu mukinnyi akina yataka aciye ku ruhande ariko ashobora no gukina kuri nimero 10.

Muhamed Ssenoga Kagawa agiye gusinyira Rayon Sports avuga mu ikipe yitwa Express FC. Kagawa muri iyi Saison ya 2025-2026, amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 10 amaze kugaragara mu kibuga uyu mwaka.

Uyu musore uvugwaho imyitwarire itari myiza nubwo azi umupira mwinshi, yakinnye mu makipe atandukanye arimo Villa SC, KCCA, Express FC ndetse na Wakiso Giant FC. Kagawa biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri araza gukora imyitozo muri Rayon Sports kuko ari hano mu Rwanda.

Amakuru ahari kugeza ubu, avuga ko Muhamed Ssenoga Kagawa araza gusinya amasezerano y’amezi atandatu kugira ngo babanze kumugenzura barebe niba ameze neza cyane.

Muhamed Ssenoga Kagawa ni umukinnyi wa kabiri urimo kuvugwa muri Rayon Sports nyuma ya Faustin Kitoko Lukia ukirimo kugorwa cyane n’ibyangombwa kuko nyuma ya Flambeau De Centre harimo n’indi kipe yazamukiyemo yo muri DRC. Iyi kipe kandi itegereje umutoza mukuru Bruno Ferry uzagera hano mu Rwanda ku wa kane tariki 18 Ukuboza 2025.

 No photo description available.Muhamed Ssenoga Kagawa yageze hano mu Rwanda

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373