Bruce Melodie yakubiye inshuro 10 igishoro cy'umukene
Bruce Melodie yahaye umuzunguzayi amafaranga akubye inshuro 10 igishoro asanzwe akoresha.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yatembereye I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge mu gusubiza ubusabe bw'umufana wigeze kumusaba ko yazahatemberera ibyo yabonye akabikuramo indirimbo ishingiye ku mibereho y'ubuzima bwaho bwa buri munsi.
Ku wa 15 Ukuboza 2025 Bruce Melodie n'ikipe ishinzwe kumushakira amasoko n'abamurindira umutekano ndetse n'aba bamwe mu bakora 'content'.
Bruce Melodie yari yihaye gahunda yo kujya gushaka umuturage wigeze kumusaba ko yazahakorera indirimbo.
Icyakora kubera abantu benshi bamusatiriye abura uko aganiriza abaturage ndetse na wa muturage yaramubuze kuko nta telefoni atunze.
Bruce Melodie nk'umuhanzi wagize intangiriro z'ubuzima zigoye, yabonye umuzunguzayi w'agataro.
Yagize amarangamutima aramuhamagara noneho amubaza igishoro cye amukubira inshuro 10.
Icyakora nubwo yamukubiye inshuro 10 igishoro cye, birakwiriye ko amuhindurira ubuzima ku buryo burambye kuko n'ubundi ashobora kuzisanga yasubiye kuzunguza agataro kandi yarahuye n'umuhanzi wahiriwe n'umuziki.


Kinyarwanda
English
Swahili









