issa
Natinze kurongora-Papa Sava

Natinze kurongora-Papa Sava

Jan 27, 2026 - 11:41
 0

Umukinnyi wa filimi ubimazemo imyaka 30, Niyitegaka Gratien alias Papa Sava yabwiye abantu ko ahora yibutswa ko yatinze gushaka umugore.

Papa Sava ahora mu biganiro by’ababa mu isi y’ubwamamare aho badahwema kumwibutsa ko yakererewe gushaka umugore nubwo nta myaka ntarengwa ibaho izwi mu buryo bw’abahanga cyangwa se siyansi.

Papa Sava rero ari mu kiganiro kuri Royal Fm yabajijwe ikintu yatinze gukora mu buzima bwe asubiza ko ari ugushaka umugore. Icyakora mu buryo bwo kwirengera yongeyeho ko’Intanga z’umugabo ntabwo zishira’

Papa Sava yakebuye abantu ababuza guhoza ku nkeke ibyamamare mu mvugo zo kubaza impamvu batinda gushaka ahubwo yitsa cyane ku kuba bakwiriye kujya bababaza niba barabyaye ku ruhande.

Papa Sava ku wa 30 Mutarama 2026 azizihiza imyaka 30 ari muri sinema nyarwanda. Ni ibirori azakorera kuri Mundi Center aho azaba yerekana filimi yise’What a day’. Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 25 Ugushyingo 1978, bivuze ko afite imyaka 47 y’amavuko.