Rayon Sports yongeyemo Mugisha Didier ishaka gusahura Mukura VS
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yongeyemo, Mugisha Didier wakinaga muri Police FC ariko iyi kipe irimo no gushaka abandi bakinnyi 3 ba Mukura Victory Sports.
Ku wa mbere tariki 26 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yakiriye Mugisha Didier watijwe avuye muri Police FC.
Uyu mukinnyi yari amaze igihe nta mwanya uhagije abona wo gukina muri iyi kipe ndetse bikanavugwa ko yari agiye gutandukana na Police FC ariko ubuyobozi bukabona ko butakizera umusimbura we, Rudasingwa Prince waguzwe avuye muri AS Kigali bituma bahitamo kumutiza Rayon Sports amezi atandatu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mutarama 2026, Mugisha Didier, yatangiye imyitozo mu Nzove kimwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports. Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino wa Heroes Cup izakina na Police FC kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2026.
Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri batandatu muri uku kwezi kwa mbere, iyi kipe kandi ntabwo irava ku isoko kuko hafi amakuru arimo kugenda n’ubundi ayivugwamo ku bakinnyi yifuza.
Amakuru UKWELITIMES dukesha Kigali Today avuga ko ikipe ya Rayon Sports irimo kuganiriza abakinnyi batatu ba Mukura Victory Sports barimo Uwumukiza Obed, Iradukunda Elie Tatou ndetse na Joseph Sackey uheruka kugurwa avuye muri Muhazi United.
Amakuru dufite avuga ko aba bakinnyi bose ikipe ya Mukura Victory Sports ibifuzamo nibura Millliyoni zitari munsi ya 45 z’amafaranga y’u Rwanda, Rayon Sports ikagira n’andi ihereza buri mukinnyi kugira ngo yemere kubasinyira.
Ikipe ya Rayon Sports muri uku kwezi kwa mbere imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri batandatu barimo Yannick Bangala Litombo, Ben Aziz Dao, Kwizera Olivier, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Mugisha Didier ndetse na Vigninou Joachim.
Mugisha Didier yashimiwe na Police FC
Iradukunda Elie Tatou arifuzwa na Rayon Sports
Joseph Sackey akomeje ibiganiro ya Rayon Sports
Uwumukiza Obed vuba ashobora gusinyira ikipe ya Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









