issa
Perezida wa FERWAFA yatangaje ibintu byagendeweho bahitamo Stephen Costantine

Mar 16, 2026 - 16:19
 0

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko bimwe mu byo bagendeyeho batora umutoza Stephen Costantine nk’umutoza mukuru harimo no kuba hari ikipe y’igihugu yagejeje ku mwanya mwiza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Ibi Perezida yabigarutse mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2026, aho yagarutse kuri byinshi birimo n’imikino ya FIFA Series 2026 iteganyijwe muri uku kwezi kwa Gatatu.

Imikino ya FIFA Series 2026, izabera hano mu Rwanda izatangira tariki 17 Werurwe 2026. Hano mu Rwanda hazabera amatsinda abiri aho hari itsinda rya mbere u Rwanda ruzaba rurimo rikinira kuri Stade Amahoro ariko kandi hari n’irindi tsinda rizaba rikinira kuri Kigali Pele Stadium.

Perezida wa FERWAFA yagaragaje ko biteguye neza ndetse n’amakipe azitabira iyi mikino hano mu Rwanda aratangira kuhagera mu gihe cya vuba. 

Shema Fabrice yagarutse kandi ku mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Costantine uheruka guhabwa izi nshingano ndetse n’icyo bagendeyeho bamuhitamo. 

Uyu muyobozi yatangaje ko ikintu cya mbere bagendeyeho ari aho yageze ku rwego mpuzamahanga cyane mu mikino nyafurika. Ikindi cyagendeweho harimo kuba hari ikipe y’igihugu yahaye umwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA, ariko kandi akaba yiteguye gutangira akazi no kuba yakwakira ibijyanye n’ubushobozi bwa FERWAFA. 

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yagaragaje ko hari akazi yasize adakoze ari nayo mpamvu yahisemo gusaba akazi ko kongera gutoza Amavubi. Iki kintu Perezida wa FERWAFA, nawe yakigarutseho atangaza ko ubwo yaganiraga n’umutoza w’Amavubi yamubajije icyatumye yongera gutekereza kugaruka hano mu Rwanda, umutoza amubwira ko hari akazi yasize atarangije.

Perezida yagize ati “ Ubwo namubazaga impamvu yahisemo kongera gutoza u Rwanda, yarambwiye ngo hari akazi nasize ntarangije. Urumva rero ko hari byinshi atekereza gukora mu ikipe y’igihugu.”

Muri iyi mikino ya FIFA Series uyu mutoza ategereje gutangiriraho akazi, ntabwo ari cyo gikorwa gusa cya FIFA giteganyijwe kuko biteganyijwe ko hazanatahwa ku mugaragaro ikibuga cya mbere mu bibuga bito FERWAFA yubakiwe na FIFA. Ibi bibuga ni 10 ariko ku itariki 28 Werurwe 2026, hazatahwa ikibuga giherereye ku ishuri ryo mu Kagarama. 

Ubwo perezida wa FIFA aheruka mu Rwanda kuri ibi bibuga 10 byemewe mbere, byanatangiye gutunganwa, Giani Infantino yemereye u Rwanda ibindi bibuga 20.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, bateganyije ibihembo ku bafana bazitabira iyi mikino ya FIFA Series 2026 cyane cyane abazaba baguze amatike yo kwinjira kuri Stade. Muri ibi bihembo harimo n’igihembo cy’imodoka ihagaze asaga milliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373