Haringingo yasabye abafana ba Rayon Sports kugabanya ubwoba
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yasabye abafana b’iyi kipe kuzaza muri Sitade Amahoro ari benshi ariko bakaza bagabanyije ubwoba kuko biteguye kubashimisha.
Ibi uyu mutoza yabitangaje mu myitozo yabaye ku wa Gatatu tariki 29 Mata 2026. Ni imyitozo yabaye irimo abakinnyi 23 bazifashishwa muri uyu mukino nkuko umutoza Haringingo Francis yabitangaje ndetse ari nabo batangiranye umwiherero.
Haringingo Francis kandi yatangaje ko uyu mukino uzaba utoroshye ariko nubwo APR FC imaze igihe ifite icyizere cyinshi muri uyu mukino ariko nabo barimo gutegura neza ikipe kugira ngo bongere guha icyizere abafana, abayobozi ndetse no ku bakinnyi.
Yagize ati “ Ni umukino utoroshye, kandi ni umukino navuga ko APR FC yamaze kujya imbere yacu ku kijyanye n’icyizere imaze iminsi idutsinda ikanadutsinda ibitego byinshi. Ariko natwe turebye ikipe dufite, tukareba ni ibihe byarangiye kuko hari igihe Rayon Sports yamaze igihe nayo itsinda APR FC. Rero tugomba gusubira mu bihe byacu byiza, tukongera guha icyizere abafana, abayobozi n’abakinnyi.”
Yakomeje agira ati “ Ni umukino tugiye gukina dushaka ko twasubira mu mateka yacu. Tugiye gukora ibishoboka byose, twereka APR FC ko hari ikintu cyahindutse, hari kintu dushobora gukora, ndetse tuzashimisha abafana.”
Haringingo Francis yasabye kandi abafana kugabanya ubwoba ndetse abasaba kuzaza biteguye kuko bizeye kuzabashimisha.
Yagize ati “ Abafana ikintu cyo kubabwira ni kimwe gusa, bagabanye ubwoba. Bazaze kuri Sitade ibindi nabyo bazabibona. Sitade Amahoro twese dushobora kuyikiniraho, nkuko nabo abakinnyi bafite ubunararibonye natwe turabafite. Icyo nabasaba, bazaze kudushyigikira twese turiteguye tuzabashimisha.”
Uyu mukino watangiye kuvugisha benshi bijyanye ni uko abakinnyi ba Rayon Sports, abayobozi ndetse n’abafana ukuntu bakaniye ndetse bafite icyizere cyinshi. Ku rundi ruhande, ikipe ya APR FC nayo irimo gukora ibintu bucece ariko umuzamu wayo Ruhamyankiko Ivan yatangaje ko bazatsinda Rayon Sports ibitego 3-0.
Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026. Ni umukino uzabera muri Sitade Amahoro Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 47.

Kinyarwanda
English
Swahili








