Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa! Minisitiri wa Siporo nyuma y'imyitwarire mibi y'Amavubi
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, nyuma y'umukino ntabwo yanyuzwe n'ibyo Amavubi yakoze yemeza ko byashobokaga ko hari icyo yari bukore kirenze.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Benin igitego 1-0. Wari umukino w'umunsi wa 9 mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha wa 2025.
Mu gihe abakunzi benshi b'umupira w'amaguru bari muri Sitade Amahoro bari bafite icyizere cyo kwitwara neza imbere y'ikipe y'igihugu ya Benin, umukino waje kurangira u Rwanda rutsinzwe igitego kimwe ku munota wa 80 umukino urangira gutyo.
Nyuma y'uyu mukino abantu bagiye batandukanye bagaragaje amarangamutima yabo ndetse na bamwe mu bayoboraga umupira w'u Rwanda bagira icyo bavuga kuri iyi myitwarire.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo yatangaje ko umusaruro abafana bari biteze ku ikipe y'igihugu utagezweho kandi byashoboka ndetse yemeza ko ibitagezweho ubu hari ukundi bigiye gukorwa.
Yagize ati " Uyu munsi ntabwo twageze k'umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona. Ntabwo twavuga ngo ntakundi, hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa."
Minisitiri yashimiye cyane abafana baje kureba uyu mukino ndetse n'uko bitwaye mu mifanire yemeza ko aho bari basezeraniye bahahuriye.
Yagize ati " Ndashimira cyane abafana b'Amavubi, mwakoze kwitabira muri benshi ikipe mukayitiza umurindi n'imbaraga. Aho twasezeranye ko duhurira twahahuriye muri indashyikirwa murakabaho."
Ibyagezweho kugeza ubu, ubona ko hari imiteguririre myiza ubuyobozi bwari bugezeho butegura ikipe y'igihugu ndetse bikomeje hari icyo byatanga ku musaruro w'ikipe y'igihugu mu bihe biri imbere.
Iki Minisitiri wa Siporo yakigarutseho avuga ko bagiye guhindura umuvuno ndetse bagakora cyane kuko abona bishoboka ariko kandi kugera kuri byinshi biraharanirwa.
Yagize ati " Ku kipe yacu y'Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa. Si ubukana bw'intambara, ahubwo n'imbaraga z'uko usubiza. Tegura gutsinda ukomere mu gusubiza. Ikirango cyacu rukumbi nk'igihugu n'ukugira umwuka wo kutava ku izima ushaka ubuhanga n'agaciro. Imihigo irakomeje kandi irashoboka."
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha tariki 14 Ukwakira 2025, izongera ikine n'ikipe y'igihugu ya Afurika y'epfo mu mukino usoza iyi mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha wa 2026.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi mu itsinda iri ku mwanya wa 4 n'amanota 11 aho ikurikiye Benin iyoboye itsinda n'amanota 17, Afurika y'epfo ifite amanota 15 ndetse na Nigeria ifite amanota 14.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame nawe yaje kureba uyu mukino
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatengushye abanyarwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









