issa
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima Leta yabatuje mu midugudu y’icyitegererezo

Apr 5, 2026 - 07:29
 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 batujwe mu Karere ka Huye mu midugudu y’icyitegererezo barashimira Leta y’u Rwanda yabatuje mu nzu nziza zifite umutekano nyuma y’igihe kinini bamwe badafite aho baba heza.

Izi nzu zubatswe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Sovu zikaba zubatswe ku mpamvu nyirizina yo gufasha abatishoboye bacitse ku icumu kubona aho baba hatekanye kandi hari ibikorwa remezo byose, mu rwego rwo kubasubiza icyizere cyo kubaho neza no kubafasha kwiyubaka.

Abatujwe muri izi nzu bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi batari bafite aho baba heza bitewe ahanini n’uko utuzu bubakaga twari nka nyakatsi, utwo natwo tukubakwa kugira ngo batarara ku gasozi, mu gihe abandi aho bari batuye nta mutekano babonaga bitewe no kubuzwa amahwemo na bamwe mu baturanyi babo.

Uwera Leocadie wari utuye mu Kagari ka Muyogoro mbere y’uko atuzwa mu Kagari ka Sovu avuga ko mbere yari abayeho nabi nta mutekano afite kuko bahoraga baterwa nijoro bakarara ijoro ryose biruka ndetse no ku manywa bagatotezwa; bajya guhinga bagasanga inzu zabo zangijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yatangaje ko muri gahunda yo gutuza aba baturage habanje kurebwa cyane abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi.

Yagize ati “Hari abataragiraga aho baba burundu, hari n’ababaga mu buzima budafite umutekano. Twagerageje guhera ku bakeneye ubufasha kurusha abandi.”

Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu wa Sovu bavuga ko bitewe n’uko aho ubu batuye habaye kure y’imirima yabo bahingagamo, bifuza ko Leta yabafasha kubona iri hafi cyangwa bagafashwa gukora ubworozi bw’amatungo magufi, ibyo uyu muyobozi avuga ko byagerwaho mu gihe nabo ubwabo babigizemo uruhare rugaragara.

Ati “Ni ibintu byashoboka bigatekerezwaho neza ubundi bigashyirwa mu bikorwa; iyo bishyize hamwe bakabyigaho neza bigenda neza. Icy’ingenzi ni ukugira ubushake n’ubufatanye.”

Kamana André, yanasobanuye ko igitekerezo cyo korora amatungo magufi nko korora inkoko, ihene cyangwa ingurube ari uburyo bwiza bwabafasha kwiteza imbere.

Gahunda yo gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu Karere ka Huye igamije kubaha imibereho myiza irambye. Iyi gahunda irimo kububakira inzu zigezweho mu midugudu y’icyitegererezo, kubafasha kubona serivisi z’ubuzima n’uburezi, ndetse no kubashyigikira mu bikorwa bibateza imbere birimo ubuhinzi n’indi mirimo itandukanye y'iterambere.

Abaturage batujwe muri iyi midugudu bavuga ko ari intambwe ikomeye mu buzima bwabo, kuko ibafasha kongera kwizera ejo hazaza no gukomeza kwiyubaka nyuma y’amateka mabi banyuzemo.

Apr 5, 2026 - 08:23